Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 10 Ugushyingo 2026.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence, yavuze ko ubu bufatanye burenga imikoranire hagati y’inzego, bukavamo ibikorwa biteza imbere abaturage.
Ati “Iyi mikoranire ni iteza imbere imijyi mu nzego zose ni yo mpamvu bazasura ahantu hatandukanye kandi mu nzego zose zirimo uburezi, ubukerarugendo, ubuhinzi n’izindi kugira ngo bamenye n’ibiki dufite.”
Yagaragaje ko aya masezerano azafasha mu guhuza abacuruzi, guteza imbere ishoramari rihuriweho no gusangira ubumenyi, bityo akabyarira amahirwe urubyiruko, ba rwiyemezamirimo n’abanyamwuga.
Ati “Iyi mikoranire yongera imigenderanire hagati y’abaturage, kandi buriya umuntu atageze iwawe ntiyamenya icyo ahakorera rero kwitezemo amahirwe y’ishoramari menshi azafasha Umujyi wa Kigali gukomeza gutera imbere kandi vuba.”
Mu bikorwa biteganyijwe muri aya masezerano harimo kungurana ubunararibonye hagati y’abayobozi b’imijyi yombi, ubufatanye bw’abikorera n’imikoranire hagati ya za kaminuza.
Imijyi yombi kandi izasangira ubunararibonye mu gutanga serivisi ku baturage, kurengera ibidukikije, n’iterambere ry’abaturage muri rusange.
Meya w’Umujyi wa Saint Louis, Cara Spencer, yavuze ko hari byinshi imijyi yombi ishobora gusangira, agaragaza ko hari ibyo babonye i Kigali bakwigiraho birimo imihanda ya car free zone, siporo rusange za buri kwezi n’ibindi.
Ati “Twizeye ko dushobora kubabera ahantu haborohereza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko u Rwanda rubigenza ku bashaka kwinjira muri Afurika.”
Umuyobozi w’Intara ya St. Louis County, Sam Page, yavuze ko Saint Louis isanzwe ari intara ifite ubushobozi mu bijyanye n’ubuvuzi, siyansi, ikoranabuhanga mu buhinzi, inganda n’ibindi.
Yagaragaje ko kubaka umubano n’indi mijyi bifasha gufungurira amarembo ibikorwa byinshi by’iterambere.
Ati “Icyo tubona cy’ingenzi ni uguha umwanya igitekerezo, gushyiraho uburyo butuma igitekerezo gishobora kuvamo ubucuruzi, ubucuruzi bugahanga imirimo, kandi iryo terambere rigahindura ubuzima bw’abantu.”
Ni amasezerano yagezweho binyuze mu muryango mpuzamahanga uhuza imijyi (Sister city International) hagamijwe kugirana imikoranire yo gukomeza kuyiteza imbere.













Ibitekerezo 0