Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Ugushyingo 2026, hagamijwe gushimira uturere twagaragaje umusaruro mwiza mu myaka y’ingengo y’imari ya 2023/2024, 2024/2025 na 2025/2026, gushishikariza utundi kongera imbaraga no gusangira ubunararibonye bwafasha abaturage kurushaho kwitabira izi gahunda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Inyungu z'Abanyamuryango muri RSSB, Dr. Régis Hitimana, yavuze ko imwe mu mbogamizi bahura na zo mu Mujyi wa Kigali ari ihindagurika ry’abaturage, kuko bamwe binjira mu mujyi abandi bakawuvamo, bikagorana kubakurikirana no kubaka umubano uhamye hagati yabo n’inzego z’ibanze.
Yagize ati “Ikibazo cya mbere duhura na cyo ni ukwimuka cyane kw’abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali, haba abawinjiramo ndetse n’abawusohokamo.”
Yavuze ko RSSB ikomeje gukorana n’inzego z’ibanze, abakozi bayo n’abakorerabushake mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage akamaro ko kwizigamira no kwitabira Mituweli.
Yagarutse kandi kuri gahunda ya Iremere igamije korohereza abaturage kwizigamira, cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.
Dr. Hitimana yavuze ko guhemba uturere ari uburyo bwo gushimira abayobozi n’abafatanyabikorwa bakora kugira ngo abaturage barusheho kwitabira gahunda za RSSB.
Ati “Iri shimwe ryo guhemba uturere ni ukubereka ko imirimo myiza bakora tuyibona kandi tuyihesha agaciro, tunabatera imbaraga zo kurushaho gukora ibyiza.”
Mu bipimo byagaragajwe, Akarere ka Nyarugenge kagaragaje umusaruro ukomeye muri EjoHeza, aho mu mwaka wa 2023/2024 kageze kuri 104% by’intego kari kihaye, mu gihe mu 2025/2026 kageze kuri 127%.
Muri uwo mwaka, ubwizigame bw’abanyamuryango bwiyongereyeho 47%, mu gihe impuzandengo y’izamuka ryabwo mu myaka itanu ishize yari 20%.
Nyarugenge kandi yageze kuri 31% by’abaturage bari muri EjoHeza, kikaba ari cyo gipimo kiri hejuru mu turere tw’Umujyi wa Kigali. Buri munyamuryango yazigamye impuzandengo ya 12.946 Frw mu mwaka wa 2025/2026, mu gihe amafaranga yose yakusanyijwe yari miliyoni 550,2 Frw, arenze intego ya miliyoni 432 Frw.
Akarere ka Kicukiro na ko kagaragaje umusaruro ushimishije muri gahunda zombi. Mu mwaka wa 2025/2026, Mituweli yari imaze kugerwaho n’abaturage bangana na 96%, kikaba igipimo cya gatatu kiri hejuru mu gihugu, ugereranyije n’impuzandengo y’igihugu ya 88,6%.
Mu myaka itatu ishize, ubwitabire bwa Mituweli muri Kicukiro bwavuye kuri 85% bugera kuri 96%.
Muri EjoHeza, aka karere kageze kuri 125% by’intego y’ubwizigame mu mwaka wa 2025/2026. Impuzandengo y’izamuka ry’ubwizigame mu myaka itanu yari 22%, ikaba iri hejuru mu gihugu. Buri munyamuryango yazigamye impuzandengo ya 13.042 Frw, ari na yo yari hejuru mu turere twose tw’igihugu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko gahunda za Mituweli na EjoHeza zikomeje gutera imbere ku muvuduko ushimishije, bitewe n’uko abaturage barushaho gusobanukirwa akamaro ko kugira ubwishingizi bw’ubuzima no kwizigamira.
Ati “Ubu abaturage barushaho gusobanukirwa akamaro ko kugira ubwishingizi bw’ubuzima no kwizigamira. Serivisi z’ubuvuzi ziri hafi yabo, ibigo nderabuzima biboneka mu bice batuyemo kandi bafite n’abajyanama b’ubuzima babafasha gusobanukirwa izi gahunda. Ikindi kandi, uburyo bwo kwitabira Mituweli binyuze mu kwizigamira buroroshye kandi buhendutse, kuko buri wese ashobora gutanga umusanzu bitewe n’ubushobozi afite.”
Yongeyeho ko gukomeza kwegera abaturage, kubasobanurira akamaro ko kwiteganyiriza no kuborohereza kwitabira izi gahunda ari ingenzi mu kongera ubwitabire bwa Mituweli na EjoHeza.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yashimangiye ko kwizigamira bitagenewe gusa abantu bafite amafaranga menshi, ahubwo ko buri muturage ashobora kubikora bitewe n’ubushobozi afite.
Ati “Ntibisaba kugira byinshi, ahubwo ni ukwigomwa no kubigira ibyawe, ukizigamira mu mafaranga yose waba ufite, hanyuma ukabona gukoresha ayasigaye.”
Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye n’inzego zitandukanye, zirimo imiryango itegamiye kuri Leta n’amadini, kugira ngo abaturage bakeneye ubufasha barusheho kugerwaho na gahunda za RSSB.
Urujeni yavuze ko Gasabo ifite umwihariko wo kugira umubare munini w’abaturage, ugera hafi kuri bibiri bya gatatu by’abatuye Umujyi wa Kigali, bityo kubageraho bose bikaba bisaba ubufatanye n’ingamba zihariye.
Mu makuru yatanzwe, Gasabo yari igeze kuri 47% by’intego ya EjoHeza mu gihembwe cyavuzwe, mu gihe intego ari ukugera kuri 100%.
Ku bijyanye na Mituweli, Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi z’Ubwisungane mu Kwivuza muri RSSB, Dr. Ina Kalisa, yasabye abaturage kudategereza ko barwara kugira ngo bibuke kwitabira iyi gahunda, ahubwo bakayitangira ku gihe kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Ati “Abaturage ntibakwiye gutegereza ko bahura n’ikibazo cy’uburwayi kugira ngo bibuke kwitabira Mituweli.”
Yashimangiye ko abagize umuryango bose bakwiye kwitabira Mituweli ku gihe, kuko bituma biteganyiriza kwivuza igihe bahuye n’ikibazo cy’uburwayi, aho gutegereza ko kibaho ari bwo batangira gushaka uko bakwivuza.
Imibare rusange ya EjoHeza mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko intego y’ubwizigame yagezweho ku kigero cya 123%, ugereranyije n’impuzandengo y’igihugu ya 114%.
Impuzandengo y’amafaranga yari yarazigamwe na buri munyamuryango watanze umusanzu mu mwaka wa 2025/2026 yari 11.194 Frw, mu gihe ku rwego rw’igihugu yari 7.771 Frw.
RSSB ikomeje gukorana n’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa mu bukangurambaga bugamije kongera umubare w’abaturage bitabira Mituweli na EjoHeza, kugira ngo barusheho kwiteganyiriza ubuzima bwabo n’ejo hazaza habo.





















Ibitekerezo 0