Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ushobora kuba warabonye amashusho yakwirakwiyeho agaragaza Bill Ruzima agira ati “Mbega ngo iby’Isi biraryoha biryana! Twabuze amahoro, ariko Yesu yatweretse urukundo […] Ntabwo Imana yemeye ko ndwara, ngo yemere ko mpfa. Nari 'Rupfu', nari ntaraba Ruzima.”
Ayo mashusho yafatiwe mu gitaramo yataramyemo, cya Korali New Melody, cyabereye muri Camp Kigali, mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi wakuriye mu muryango usenga ndetse umukundisha Imana, yavuze uko yisanze mu biyobyabwenge ndetse n’uko byamubase mbere y’uko Leta igira uruhare mu kubimucaho.
Uyu musore yahishuye ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu wa gatatu, icyakora icyo gihe ntibyari byakamubase.
Ubwo yageraga ku ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, Bill Ruzima waririmbaga mu tubari yaje kwisanga yatangiye gukunda inzoga ku rwego rw’uko abaye umusinzi.
Ikigare cyo kunywa inzoga ni cyo yishoyemo yisanga yaramaze kwandura indi mico mibi irimo no kunywa ibiyobyabwenge.
Bill Ruzima wari waratangiye inzira y’ubuyobe ahamya ko mu gihe cya Covid-19 ari bwo yarushijeho kugana inzira y’ubuyobe, yisanga yarabaye umusinzi unakoresha ibiyobyabwenge byinshi.
Mu gihe yari muri ubwo buzima, Bill Ruzima yaje kubona amahirwe yo kujya kwiga mu Budage nabwo kubera ubuzima yari arimo birangira amasomo ayacikirije, yewe ahamya ko hari n’igihe ibiyobyabwenge bivanze n’inzoga byari bimuhitanye, Imana ikinga ukuboko.
Ati “Nageze mu Budage nsanga urumogi ruremewe, nararunyoye nkajya numva ni ho ijuru ryanjye riri. Hari n’umunsi narunyoye nywa inzoga nyinshi, nisanga banjyanye kwa muganga ntazi uko nahageze. Nafashe icyemezo icyo gihe ndabireka ariko nyuma y’igihe gito nisanga nabisubiyemo.”
Bill Ruzima uhamya ko yahubukiye kureka ishuri mu Budage ubwo yari arangije umwaka wa mbere nyamara yaragombaga kwiga ibiri, yaje gutaha i Kigali atarangije amasomo, ati “Numvaga ndambiwe amahanga mpitamo kwitahira!”
Yemeza ko igihe yatabwaga muri yombi mu mwaka ushize ari bwo yatangiye kwibuka ko ari umukristu, atangira gusoma Bibiliya no gukunda gusenga ngo Imana imurengere ahite ahinduka.
Uyu muhanzi ahamya ko igitangaje ari uko na nyuma yo kuva mu kigo ngororamuco i Huye atigeze ahinduka kuko nyuma yaje kwisanga mu bigare byongeye kumushora mu biyobyabwenge.
Yavuze ko yaje kubireka burundu muri Kanama2026 nyuma y’uko Polisi igiye gusaka iwe ifite amakuru ko akoresha ibiyobyabwenge, ku bw’amahirwe ntihamusange cyangwa ngo ibihasange.
Ati “Kuba batarabihasanze si uko ntabikoreshaga. Narabinywaga rwose ariko uwo munsi Imana yarandinze mpita mfata icyemezo cyo guhinduka.”
Nyuma yo kwiyemeza kureka ibiyobyabwenge, Bill Ruzima yahise ataha iwabo i Nyanza kuri ubu akaba ari na ho atuye nubwo bitamubuza kunyuzamo agasimbukira i Kigali.
Ati “Nyuma yo kubivaho nahise ntaha i Nyanza mu rugo. Nkigerayo natangiye kwigisha abana baho kuririmba, ubuyobozi bw’iwacu bwampaye amahirwe y’aho mbigishiriza mu biruhuko.”
Kuri ubu Bill Ruzima ahanze amaso umuziki we by’umwihariko akaba agiye kwibanda mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izibwiriza ubutumwa bwiza.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki ku giti cye mu 2019, nyuma y’uko itsinda rya Yemba Voice yawutangiriyemo mu 2016 ritandukanye mu 2018. Afite imyaka 28 y’amavuko, akaba yaravukiye mu Karere ka Nyanza. Avukana n’abana 14, agakurikirana na bucura.
Nyuma yo kwiga ubwubatsi bukamunanira kubera gukunda umuziki, guhera mu 2016 kugeza mu 2018, yize umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki. Ryari rikiba i Rubavu ku Nyundo, ubu rikaba ryarimukiye i Muhanga.






Ibitekerezo 0