Kuri iyi nshuro, umugoroba n’ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020, ntiryari risanzwe. Bitewe n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, buri wese saa Mbili zageze ari mu rugo kereka bake na bo babifitiye uburenganzira.
Mu mihanda ya Kigali nta bantu bari bayirimo ndetse insengero zose zakiraga abantu mu bitaramo by’amakesha zariho ingufuri, abataramye ni abifashishije ikoranabuhanga bifatanya n’abayoboke babo babinyujije kuri shene za YouTube n’ahandi.
Mu duce twose tuzwiho kuba dushyushye nka Nyabugogo no mu banyamujyi b’i Nyamirambo, hose hari hatuje, imihanda nta muntu n’umwe uyirimo.
Mu masaha ashyira iyashyiriweho kuba buri muntu yageze aho ataha wasanga benshi banyaruka basiganwa n’ibihe ndetse mu marembo yinjira muri Gare umutekano wakajijwe ndetse urubyiruko rw’abakorerabushake rwagenzuraga neza ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nko gukaraba intoki no guhana intera yubahirizwa bikwiye.
Kuri iyi nshuro kandi nta bishashi byo kurasa umwaka byaturikijwe bitewe n’ingamba zafashwe n’Umujyi wa Kigali mu kwirinda Coronavirus.
Isoko ryo kurasa umwaka ryari ryashyizwe mu maboko y’abikorera ariko Umujyi wa Kigali waje guhagarika iki gikorwa cyane ko isaha yo gusoza umwaka yageze, amasaha yo gutaha yarenze ku buryo bitari bworohe ko icyo gikorwa gishoboka.
Ubusanzwe ibishashi byaturikirizwaga ahantu hatandukanye harimo kuri Amahoro i Remera, Stade ya Kigali i Nyamirambo, Umusozi wa Bumbogo no kuri Kigali Convention Centre.




















































































Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mucyo Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!