Mu nama igamije kurwanya ibiyobyabwenge mu banyeshuri muri Uganda, Komiseri muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, Dr Hafsa Lukwata yavuze ko bashaka kuzamura imyaka ikava kuri 18 ikagera kuri 21.

Yavuze ko siyansi yerekanye ko iyo umuntu atakoresheje ibiyobyabwenge mbere y’imyaka 21, haba hari amahirwe menshi yo kutabikoresha.

Dr Lukwata yongeyeho ati “Ni amahirwe 88% ko atazigera abikoresha. Ku myaka 18, amahirwe ni 48 ku ijana.”

Raporo ya 2023 yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ivuga ko ugereranyije buri mwaka umuturage wa Uganda yinjiza mu mubiri we litiro 12,21 za alcool.

Dr Lukwata yasaga nk’aho yahungabanyijwe n’ibyavuye mu bushakashatsi bwerekanye ko Uganda iri ku isonga ry’abakoresha agasembuye cyane ku mugabane wa Afurika.

Ati "Igihugu cyacu ntikizigera gitera imbere, kubera umubare munini w’abaturage bacyo banywa ibisindisha kuri urwo rwego."

Saidi Nsamba, Komiseri Ushinzwe Ubujyanama muri Minisiteri y'Uburezi na Siporo, yavuze ko bamwe mu banyeshuri bijanditse mu ngeso zo kunywa ibisindisha. Ati “Ibyo byari ikibazo kiri mu mijyi ariko ubu byageze no mu byaro.”

Yavuze ko abagabo ari bo bahoze banywa ibiyobyabwenge cyane ariko igitsina gore na cyo gisigaye cyarabyishoyemo.

OMS kandi yerekana ko ku isi hose abantu bagera kuri miliyoni eshatu bapfa buri mwaka biturutse ku kunywa ibisindisha.