Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, ubwo MINECOFIN, ku bufatanye na UNICEF Rwanda, yamurikaga raporo igaragaza uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 yagenewe izi nzego enye.

Iyi raporo igaragaza ko ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2026/2027 ingana na miliyari 7.796,3 Frw, ikaba yarazamutseho 12,1% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Uburezi bwagenewe miliyari 907,3 Frw

Urwego rw’uburezi ni rwo rwagenewe amafaranga menshi muri izi nzego enye, rugenerwa miliyari 907,3 Frw.

Raporo igaragaza ko hafi 88% by’ingengo y’imari y’uburezi bituruka ku mutungo w’imbere mu gihugu.

Mu burezi, imibare igaragaza ko abana biyandikisha mu mashuri y’inshuke ku kigero kijyanye n’imyaka yabo biyongereye, bava kuri 24,2% mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bagera kuri 50,3% mu wa 2024/2025.

Icyakora igaragaza ko umunyeshuri umwe muri batanu agisibira ishuri, ibintu bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu ireme ry’uburezi no mu myigire.

Hari kandi ubusumbane mu kwitabira amashuri yisumbuye bitewe n’ubushobozi bw’imiryango.

Iyi raporo igaragaza ko 20% by’abana bava mu miryango ikennye cyane ari bo bitabira amashuri yisumbuye, mu gihe mu bana bakomoka mu miryango ikize cyane icyo gipimo kigera kuri 55%.

Ubuzima bwagenewe miliyari 500,2 Frw

Urwego rw’ubuzima rwagenewe miliyari 500,2 Frw, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko izigenerwa abagore, abana n’ingimbi n’abangavu.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu kugabanya impfu z’abana batarageza ku myaka itanu, aho zavuye kuri 45 mu bana 1000 bavutse mu 2019/2020 zigera kuri 36 mu 1000 mu 2025.

Gahunda ya Gatanu y’Igihugu yo Guteza Imbere Urwego rw’Ubuzima (HSSP V) iteganya ko mu mwaka wa 2028/2029, uwo mubare uzaba waragabanutse ukagera kuri 20 mu bana 1000 bavutse.

Igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu na ryo ryavuye kuri 33% mu 2020 rigera kuri 27% mu 2025.

Nubwo hari izi ntambwe ariko iyi raporo igaragaza ko uru rwego rukishingikiriza ku bafatanyabikorwa kuko hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’uru rwego iba ri inkunga.

Miliyari 157,3 Frw zo gufasha abatishoboye

Gahunda zo kurengera abatishoboye zagenewe miliyari 157,3 Frw.

Imibare y’Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho y’Ingo (EICV7) igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanutse buva kuri 39,8% mu 2017 bugera kuri 27,4% mu 2024.

Muri icyo gihe kandi ubukene bukabije bwagabanutse burenga kimwe cya kabiri, buva kuri 11,3% bugera kuri 5,4%. 

Amazi, isuku n’isukura byagenewe miliyari 146,5 Frw

Urwego rw’amazi meza, isuku n’isukura rwagenewe miliyari 146,5 Frw.

Ni rwo rwagize izamuka rinini ry’ingengo y’imari muri izi nzego enye, aho amafaranga yarwo yiyongereyeho 15,8% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ni amafaranga yashyizwe mu gice cyibanda ku kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.

Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko imibare y’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza yageze kuri 90% bavuye kuri 87% mu 2017.

Imibare igaragaza ko abafite amazi mu ngo zabo ari 16% bavuye kuri 9%, abavoma mu baturanyi no ku mavomo rusange abegereye ari 39% bavuye kuri 35%.

Miliyari 761,8 Frw zagenewe ibikorwa bifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe

Raporo inagaragaza ko miliyari 761,8 Frw, zingana na hafi kimwe cya cumi cy’ingengo y’imari y’Igihugu, zashyizwe mu bikorwa bifitanye isano no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF mu Rwanda, Lieke van de Wiel, yagaragaje ko uburyo ingengo y’imari yateguwe bushyira imbere inzego zirengera ubuzima bw’umwana, ariko agaragaza ko hakenewe ingamba zo guhangana n’ubusumbane mu mibereho no mu burezi, cyane cyane ku bana bava mu miryango ikennye.

Ati “Twese tuzi ko mu bihugu bifite ubukungu buri gutera imbere mu buryo bwihuse, nk’u Rwanda, ndetse no hirya no hino ku Isi, hakunze kugaragara ubusumbane hagati y’abaturage. Ni yo mpamvu tugomba gukurikiranira hafi ababa basigaye inyuma mu iterambere, tukareba uburyo bafashwa kugera ku rwego rw’abandi mu gihe cya vuba, kugira ngo ubwo busumbane butarushaho gukomera ku buryo kubukuraho byazagorana.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingengo y’Imari y’Igihugu muri MINECOFIN, Jeanette Rwigamba, yagaragaje ko iri sesengura n’ibitekerezo bitangirwa muri iyi nama biri mu bizashingirwaho hategurwa ingengo y’imari y’umwaka ukurikiye.

Ati “Iyi nama ni ingenzi kuko igamije kumurika raporo y’isesengura ry’ingengo y’imari y’Igihugu y’umwaka wa 2026/2027, no kuganira ku bikorwa by’ingenzi bizashingirwaho mu igenamigambi no mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2027/2028.”

MINECOFIN Ku bufatanye na UNICEF byashyize hanze raporo y'isesengura ry'ingengo y'imari yagenewe inzego z'imibereho myiza