NCHR yatangiye ubu butumwa mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga iminsi icyenda y’ibikorwa byo kwiyamakaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bizabera i Rusizi na Nyamasheke.

Ibikorwa bya NCHR muri iyi minsi birimo kuganira n’urubyiruko, gukina umupira w’amaguru, kuganira n’abaturage mu nteko rusange, gusura amagororero n’ibindi bikorwa bigira uruhare mu kwimakaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Visi Perezida wa NCHR, Tuyizere Thadée, yavuze ko kwegereza abaturage ibyo bikorwa bigamije kubashyira ku isonga mu bibakorerwa no kubigisha uburyo baharanira uburenganzira bwabo.

Ati “Tuzaganira n’abaturage tubahe inama kandi tuzaba turi kumwe n’inzego z’ubuyobozi. Hari igihe umuturage agira ikibazo akavuga ati ‘Reka nkijyane muri NCHR’ kandi cyari gukemukira mu nzego z’ibanze, cyangwa bakirirwa basiragira mu nzego zo hejuru kandi byakemukira mu nzego z’ibanze.”

Yongeyeho ati “Mu mujyi no mu cyaro tubona abaturage bamaze kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira. […] Ibibazo bazana biriyongera, bivuga ko abantu bakangutse, bazi uburenganzira bwabo; iyo bwahungabanyijwe barahaguruka bagasaba ko burengerwa.”

Yasabye urubyiruko kwirinda ibituma rujyanwa mu magororero no mu bigo ngororamuco kuko umubare munini w’abarimo ari imbaraga z’igihugu ziba zipfa ubusa.

Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, rufite ubumenyi bwinshi ariko hari abagira uruhare mu kubangamira abandi. Iyo igiye mu magororero no mu bigo ngororamuco, uhasanga umubare mwinshi. Izo mbaraga ntiruba rwazikoresheje neza, ni yo mpamvu tubasaba ko niba ari imbaraga z’igihugu zubaka, zigomba kubaka ariko zubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Meya w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko mu Karere ayoboye hari ibikigomba gukorwa mu kurengera uburenganzira bwa muntu kandi harimo n’uruhare rw’abaturage.

Ati “Nk’icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bibangamira uburenganzira bwa muntu kandi imibare yagaragaje ko byibasira cyane urubyiruko. Na hano muri Rusizi ntitwavuga ko ridahari, ariko turasaba urubyiruko gushishoza rukirinda amakuru y’ibinyoma yizeza ibitangaza ko nirujya hanze ruzabaho neza cyane. Ni bo bakunda gushukwa, bagerayo bagasanga barashowe mu gucuruzwa.”

Yongeyeho ko hari n’abo uburenganzira bw’abaturage butubahirizwa uko bikwiye bitewe no kutabumenya neza n’inshingano ku bandi, bigatuma hari nk’abahabwa serivisi mbi bagaceceka abandi bagakora ihohotera.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Igororora (RCS) igaragaza ko mu bantu 71,167 bari mu magororero 14 ari mu Rwanda, abagera kuri 60% bakaba ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30.

Abandi basigaye ni abana bafite kuva ku myaka 14 kugeza kuri 17, bafungiye mu igororero ry’abana rya Nyagatare, ndetse n’abarengeje imyaka 30.

Abari mu bigo ngororamuco biri mu gihugu ni 8.432 abagabo 8.109 n’abagore 323. Abari munsi y’imyaka 18 ni 1.348, ariko abagize ijanisha rinini ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 kuko ari 6.055, mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 ari 1.029.

Ibyaha byiganje byakozwe n’abafunzwe n’abari mu bigo ngororamuco birimo ubujura butandukanye, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, uburaya n’urugomo.

Raporo ya NCHR y’ibikorwa byo mu 2024/2025 ku bigo ngororamuco by’ibanze (transit centers) igaragaza ko muri icyo gihe harimo abantu 7.939 biganjemo urubyiruko, barimo 365 bari i Rusizi na 129 bari i Nyamasheke.

Iyi minsi yatangijwe n'umukino w'umupira w'amaguru
Iyi minsi yatangijwe n'umukino w'umupira w'amaguru
Uyu mukino wafashije abaturage gusabana
Uyu mukino wafashije abaturage gusabana
Abaturage bakurikiye uyu mukino basabwe guharanira uburenganzira bwabo
Abaturage bakurikiye uyu mukino basabwe guharanira uburenganzira bwabo
Abakozi ba NCHR bitabiriye iminsi icyenda yo kwimakaza uburenganzira bw'ikiremwamuntu
Abakozi ba NCHR bitabiriye iminsi icyenda yo kwimakaza uburenganzira bw'ikiremwamuntu
Meya Sindayiheba Phanuel yavuze ko mu Karere ayoboye hari ibikigomba gukorwa mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu kandi abaturage bakabigiramo uruhare
Meya Sindayiheba Phanuel yavuze ko mu Karere ayoboye hari ibikigomba gukorwa mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu kandi abaturage bakabigiramo uruhare
Tuyizere Thadée yavuze ko kwegera abaturage bigamije kubigisha uburyo baharanira uburenganzira bwabo
Tuyizere Thadée yavuze ko kwegera abaturage bigamije kubigisha uburyo baharanira uburenganzira bwabo
Iminsi yahariwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu izarangira tariki ya 10 Ukuboza
Iminsi yahariwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu izarangira tariki ya 10 Ukuboza