Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abarenga miliyoni harokoka mbarwa na bwo bigoye. Uretse abishwe n’abarokotse batesetse, abayikoze na bo bari bazi ko ibyo bari gukora ari amarorerwa agoye kwiyumvisha ku buryo guhabwa imbabazi bamwe batabyizeraga.

Ibi bihamywa na Kagabo Edmond wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 washimye Leta y'u Rwanda mu kongera kunga Abanyarwanda binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ubumwe n'ubudaheranwa.

Yagaragaje ko izi gahunda zatumye n'abakoze Jenoside barangije ibihano bongera kwisanga mu muryango Nyarwanda nyamara batarabyiyumvishaga kubera uburemere bw’ibyo bakoze.

Ibi yabigarutseho ku wa 30 Ukwakira 2026, mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Mu buhamya bwe, Kagabo yagaragaje ko yakoreye Jenoside muri Ngara. Yasobanuye ko muri iyi aka gace Jenoside yatangiye itinze kuko Abatutsi baho bari bake.

Icyakora, abasirikare baturukaga mu kigo cya gisirikare cya Kami bayigezemo babashishikarije kwica abo Batutsi, bababwira ko ari abanzi kandi ko bafatanyije n'Inkotanyi.

Ati "Abo basirikare ni bo baje bajya ku iduka ry'umugabo witwaga Sekamana bararisenya, basohora ibintu byose hanze, maze batangira gutondesha abantu imirongo, bahamagara n'abandi baturage bo mu tundi tugari. Bazana na gerenade baratubwira bati 'Iyi gerenade mwigeze muyimubonana? None kuki tuyisanga mu nzu iwe? Ubwo ntacyo tutaberetse. Tugiye gukomeza, ariko tuzagaruke dusange mwarangije umugambi."

Kuva ubwo batangiye gukora Jenoside, aho kuri uwo munsi abantu benshi bishwe. Mu minsi yakurikiyeho, bakomeje gushakisha ababa barahunze, kugeza ubwo na bo bahuye n'Inkotanyi bagatangira guhunga.

Ati "Twaragiye dusanga tugeze mu Ruhengeri, na bwo duhura n'Inkotanyi zitubwira gusubira iyo twavuye kuko n'abahunze bari bagiye kubagarura. Twaragarutse, tugeze iwanjye dusanga imyaka yatangiye kwangirika. Turatura, ariko ukajya ubaho ufite ubwoba, uvuga uti 'Nanjye baranyica', ukagenda wihishahisha."

Kagabo yavuze ko igihe kimwe yagiye gufata indangamuntu nshya, bamubaza aho yabaga arabasubiza, bahita bamufunga amezi abiri, nyuma baramurekura.

Yakomeje kubaho aho kugeza igihe Inkiko Gacaca zatangiriye, araregwa, yemera icyaha, ahanishwa igifungo cy'imyaka 19.

Kagabo yavuze ko igihe yajyaga muri gereza yumvaga atazongera gusubira mu buzima busanzwe, yumva azagwa muri gereza.

Yaje kurangiza igihano, arigishwa ndetse afashwa gusubira mu buzima busanzwe, ariko ntiyahita amenyera kubana n’abaturage.

Ati “Ngeze hanze nabaye mu rugo, ariko nkajya ngira ubwoba. Nabona umuntu nkamwikanga, mbese nkabura uko nabyifatamo. Igihe cyaje kugera haza abantu kunsura, na bwo mbanza gutekereza ko baje kuneka, ariko bambwiye ikibagenza, banyigisha ibijyanye na gahunda ya Imenye Wigire, mpura n'abandi baratwigisha, niga kongera kwisanga mu baturage."

Akomeza ati "Ikintu nshimira Leta ni uko yongeye kutwunga. Twe twakoze Jenoside twari tuzi ko nta n'imbabazi bazatugirira. Tugeze no muri gereza twabonaga ukuntu badufata tukavuga ngo ni amayeri yo kugira ngo bazatwice. Ariko si ko byagenze, muri gereza baratwigishije, dutaha amahoro. Ubu rwose ndaryama nkasinzira ntawe nikanga, ndakora nta kibazo. Byose mbikesha Leta nziza."

Imenye Wigire ni gahunda y'umuryango wa Ubuntu Center for Peace, ifasha abakoze Jenoside, abayirokotse, abafite ibibazo by'ubukene bukabije, amakimbirane mu miryango n'abandi bafite ibibazo bitandukanye.

Iyi gahunda ibafasha kongera gusana imitima binyuze mu matsinda, ibiganiro n'imyitozo itandukanye. Ibafasha kandi kwishyira hamwe mu matsinda yo kwizigama, agamije kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi mu Karere ka Gasabo, Ntaganzwa Jean Marie Vianney, yagaragaje ko ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa bitagarukira mu kwezi kwabihariwe gusa, ahubwo ko ari ibikorwa bihoraho.

Ati "Kunga ubumwe bw'Abanyarwanda ntabwo birangira, bihoraho. Na n'ubu turabikomeje. Tugomba gukomeza kubahana, gufashanya, kwigisha urubyiruko gukunda igihugu no gukorera hamwe, kwiteza imbere ndetse no kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyakongera gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu igaragaza ko mu igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kigeze ku kigero cya 95,3%, buvuye kuri 94,7% bwariho mu 2020.