00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya burivugira, isoko rikomeje kwaguka: ‘Vuki’ yadabagije abakoresha ‘Sex Toys’ mu Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 23 June 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Muri Gashyantare umwaka ushize, twakoze inkuru ku iduka ryiswe ‘Vuki Ltd’ ricuruza ibikoresho byifashishwa mu ‘kongera ibirungo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina,’ kwikinisha n’ibindi bijyana nabyo, bizwi nka ‘Sex Toys.’

Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu bayobozi ba Vuki Ltd utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kuva muri Gashyantare umwaka ushize, ubucuruzi bwabo bwarushijeho kwaguka.

Ati “Kuva muri Gashyantare [2021] umubare w’ibyo ducuruza waratumbagiye cyane. Byatewe n’inkuru mwakoze ariko byanatewe n’uko twashyizeho uburyo busobanutse bwo kwegera abakiliya bacu twifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi nzira tuganiriramo nabo.”

Vuki Ltd ni iduka rikorera kuri internet, aho umukiliya asura urubuga rwabo akahasanga ibicuruzwa biri mu ngeri zitandukanye, bigamije gufasha umuntu ku giti cye, cyangwa se abantu barenze umwe, kongera ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Iri duka ntabwo risaba umwirondoro w’umukiliya, ndetse ntiricuruza ibicuruzwa byaryo ku bana bari munsi y’imyaka 18.

Kugeza ubu, ibicuruzwa by’iri duka biri mu moko atandatu, arimo "Aphrodisiac", igice kibarizwamo ibicuruzwa byifashishwa mu kongera ubushake bwo gutera akabariro. Hari igice cyiswe "Lingerie" kibarizwamo amasokoreki, amasutiye n’imyenda y’imbere yambarwa cyane n’abagore. Hari kandi igice cyiswe "Lubricants" kirimo amavuta y’ubwoko bunyuranye yifashishwa mu kubobeza igitsina.

Hari igice cyiswe "Massage & Oil" kibarizwamo amavuta yifashishwa mu gukora za masaje, n’igice cyiswe "Wellness" kibarizwamo udukoresho dufasha abagore gusoba bahagaze [cyane cyane iyo bari gukoresha ubwiherero bufite isuku itizewe neza cyangwa igerwa ku mashyi].

Abanyarwanda banyuzwe na Sex Toys za Vuki

Umwe mu bayobozi ba Vuki Ltd twaganiriye yavuze ko isoko ry’u Rwanda ryakunze ibicuruzwa byabo kugeza ubwo batekereje uburyo babyongera, kugira ngo bahaze isoko rikomeza kwaguka uko bwije n’uko bukeye.

Ati “Nibyo, turimo kongera ibicuruzwa ku isoko kugira ngo turebe uko abakiliya babyakira, ndetse turimo gushyira ku isoko ibicuruzwa biba byarasabwe n’abakiliya basanzwe. Kuko turi isoko, dukeneye kwiyibutsa ko inshingano yacu y’ibanze ari uguhaza ibyifuzo by’abo dukorera, kandi bumwe mu buryo bwo kubikora ni ugutekereza [ku buryo twazana ku isoko] ibicuruzwa bifuje [ariko] bidahari.”

Uyu muyobozi yatanze icyizere cy’uko bashobora kongera ubwoko bw’ibicuruzwa batanga, ati “Turimo turakura kandi mu buryo buhoraho ndetse wakwitega kubona ibicuruzwa bishya na serivisi nshya dushobora gutangira gushyira ku isoko mu bihe biri imbere.”

Yashimangiye ko bumwe mu buryo bari gutekerezaho ari ugushyiraho iduka risanzwe ridakorera kuri internet gusa, ku buryo umuntu ashobora kuryinjiramo akagura ibicuruzwa bya Vuki Ltd birimo na sex toys akabihabwa akabicyura, nk’uko ugura telefoni cyangwa ikindi gikoresho mu iduka.

Ati “Turacyakorera kuri internet magingo aya, ariko twagize igitekerezo cyo gufungura iduka rifatika. Turacyagerageza kureba uko abantu baryakira ndetse no kureba niba ari ishoramari twashoramo [dukurikije] urwego tugezeho.”

CHOGM yatumye abakiliya ba Vuki badabagizwa

Muri ibi bihe u Rwanda rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, Vuki yahisemo kudabagiza abakiliya bayo, aho yakubise ibiciro hasi ikagabanya 20% kuri sex toys icuruza.

Umuyobozi muri Vuki Ltd yavuze ko kugabanya ibiciro gutya atari impanuka, kuko bihuriranye n’ibihe abantu bashobora kugabanya ingendo, ndetse bikaba biri no mu rwego rwo gufasha abanyamahanga bitabiriye iyi Nama, kugira ngo babone ibikoresho bishobora gutuma bagirira ibihe byiza mu Rwanda.

Ati “Oya ntabwo ari impanuka. Twari tubizi ko ingendo zishobora kuzagabanuka muri iki cyumweru cya Chogm kandi buri gihe twabonye impinduka [z’ubwiyongere] mu bucuruzi bwacu mu bihe by’ibiruhuko. Niyo mpamvu twatekereje kwitura abakiliya bacu b’imena tubagabanyiriza ibiciro.”

Izamuka ryo gukenerwa kwa sex toys mu bihe by’ibiruhuko ntabwo ari umwihariko w’u Rwanda kuko ari nako bimeze ku Isi, by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19, aho ikenerwa rya sex toys ryatumbagiye bitangaje.

Nko mu 2018, isoko rya sex toys ryari rihagaze arenga miliyari 25$, rigera kuri miliyari zirenga 26.6$ mu 2019, zirenga agaciro ka miliyari 30$ mu 2020, ku buryo mu 2027, rizaba rifite agaciro karenga miliyari 48.2$.

Muri rusange, abagore bakomeje kuyobora abagabo mu kwitabira ikoreshwa rya sex toys ku rwego rw’Isi, aho habarurwa ko 60% by’abakiliya bazo ari abagore. Mu kiganiro twagiranye na Vuki mu mwaka ushize, bahamije ko abagore bo mu Rwanda bagize 60% by’abakiliya ba Vuki.

Baragize bati “Mu busanzwe, igice kinini cy’abakiliya bacu ni abagore. Tubara ko bagize 60% by’abakiliya bacu n’ubwo udategetswe kugaragaza igitsina cyawe igihe uri kugura ibicuruzwa byacu. Igice kinini cy’ibyo ducuruza ni impano zikunze gutangwa ku minsi mikuru y’amavuko n’ibindi birori. Nk’urugero, ku munsi wahariwe abakundana (uzwi nka St Valentin) tubona icyashara kiri hejuru."

Ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda biri kunguka akayabo kubera Vuki

Mu rwego rwo kurushaho kwisanisha n’isoko, Vuki Ltd imaze hafi imyaka ine ikorera mu Rwanda, ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza kwagura imikoranire yayo n’ibigo by’ubucuruzi by’imbere mu gihugu.

Ati “Nibyo turacyari mu bufatanye n’ikigo twakoranaga ubushize (IsLo Collection) mu gukora imyenda y’imbere ndetse turimo kureba uburyo twakomeza n’ibindi bigo by’ubucuruzi mu Rwanda ku bicuruzwa bishya turi kwitegura kuzana ku isoko, ariko imyirondoro cyangwa imiterere yabyo tukaba tutahita tuyitangaza.”

Bitewe n’uko sex toys atari ibikoresho byari bimenyerewe cyane mu Rwanda, hari abashobora kuba bakeneye kwigishwa uko bikoreshwa. Uyu muyobozi yavuze ko izo serivisi bazitanga.

Ati “Dufite umurongo wa telefoni abakiliya bacu bashobora guhamagaraho cyangwa bakandikira kuri WhatsApp mu gihe bagize ikibazo cyangwa bakeneye ubundi bufasha. Hejuru y’ibyo kandi, buri gicuruzwa kiri ku rubuga rwacu gifite ibisobanuro birambuye [by’uburyo gikoreshwa].”

Uyu muyobozi yashimangiye ko bafitanye imibanire myiza n’inzego za Leta, ati “Twubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga isoko ry’u Rwanda. Tugerageza gukorera mu mucyo uko dushoboye mu gihe turi gukorana n’inzego z’ubuyobozi ku bijyanye n’imiterere y’ubucuruzi bwacu. Ibikoresho dukoresha ni ibyo tuvana mu Bufaransa byubahiriza amabwiriza yo ku rwego mpuzamahanga. Ibicuruzwa byacu binyura muri gasutamo kuri Magerwa aho bigenzurwa kandi bigasoreshwa. Hejuru y’ibyo, ntabwo tujya ducuruza ku bana bari munsi y’imyaka 18.”

Nta byera ngo de!

Nubwo ubucuruzi bwa Vuki burimo gutera imbere, haracyari imbogamizi nyinshi zirimo ikijyanye n’imyumvire, aho umuyobozi muri Vuki avuga ko ikiri ikibazo.

Ati “Imbogamizi z’ingenzi duhura nazo ni uko usanga abakundana cyangwa se abantu muri rusange batumva ko ibikoresho byose birimo imyambara y’imbere (lingerie), sex toys, amavuta akoreshwa muri za masaje (oils) n’ibindi, bishobora kugira uruhare mu kongera ibyishimo byo mu buriri, bikaba ari ibintu bisanzwe ku buryo badakwiriye kubifata nk’ikizira.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo kiri mu kwifashishwa ibi bikoresho mu rwego rwo kongera ibyishimo mu gihe cy’imibonano mpuzamabitsina.

Ati “Nta kibi kiri mu kongera ibyishimo mu buriri ku bantu basanzwe bakora imibonano mpuzabitsina. Ibyo ni ibintu bisanzwe, bikwiriye kuba biganirwaho mu buryo bwisanzuye kandi bwagutse hagati y’abantu bakuru.”

Sex Toys zaba zigira ingaruka ku bazikoresha?

Kimwe n’ibindi bintu byinshi bikoreshwa ku kigero kirenze icyagenwe, uyu muyobozi muri Vuki yavuze ko mu gihe abantu bakoresha sex toys mu buryo burengeje ubukenewe, bishobora kubagiraho ingaruka.

Ati “Nibyo, ikintu cyose gikozwe cyangwa gikoreshejwe mu buryo burengeje urugero gishobora kugira ingaruka mbi. Uretse na sex toys, n’imibonano mpuzabitsina isanzwe iramutse ikozwe mu buryo burengeje urugero ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Ntitwabwiriza abantu inshuro bakwiriye gukoresha sex toys ariko iyo ni imwe mu mpamvu nyinshi tuzigurisha gusa ku bantu bakuru. Abantu bakuru hafi ya bose bakabaye bazi ikigero cy’imibonano mpuzabitsina bakeneye ndetse ko irengeje urugero ishobora kubagiraho ingaruka.”

“Gusa nibo bagomba kwifatira imyanzuro y’uburyo babaho ubuzima bwabo. Urugero rwiza ni nk’uko twese tuzi ko gukoresha inzoga nyinshi cyangwa kurya cyane bishobora kugira ingaruka mbi, ariko iyo uri mukuru, nta muntu ukubuza gukomeza kunywa cyangwa kurya cyane.”

Ku bijyanye n’abantu batekereza ko gukoresha sex toys ari ikizira, yavuze ko bakwiriye kwihugura ku migendekere y’ibi bikorwa.

Ati “Nizera ko buri wese akwiriye kugira ubushake bwo kwifatira icyemezo. Ntabwo duhatira abantu gukoresha ibikoresho byacu, cyane cyane abatekereza ko bidakwiriye. Twabashishikariza kwihugura kuri iyi ngingo bakareba niba bashobora guhindura imyumvire yabo.”

Yongeyeho ko hari benshi batanga ubuhamya bw’ibyiza babonye nyuma yo gutangira gukoresha sex toys za Vuki, ati “Dufite ubuhamya bwinshi, nubwo ari ibanga, bw’abantu bahoze bagira ibibazo mu gihe cyo gutera akabariro kubera indwara runaka, ibikomere bafite n’izindi mpamvu nyinshi, ariko ubu bakaba bifashisha zimwe muri sex toys zacu mu kunezeza abakunzi babo mu gihe bo badashobora kubibakorera.”

Igabanyirizwa ry’ibiciro ku bakoresha sex toys za Vuki ryatangiye ku itariki ya 20 Kamena, rikazagera ku itariki ya 26 uku kwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .