Iri rushanwa ryiswe ‘XPRIZE Accelerate Learning’ ryatangijwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, rikazamara imyaka ibiri.
Rigamije gushishikariza abahanga guhanga uburyo bushya, buhendutse kandi bushobora gukoreshwa ku bana benshi, cyane cyane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu Buhinde, ariko ibisubizo bizavamo bikaba bishobora no kwagurirwa mu bindi bice by’Isi.
Uyu muryango uvuga ko ushaka kugabanya igihe umwana akenera kugira ngo agire ubumenyi bw’ibanze bwo gusoma no kubara, kikava ku myaka ine kikagera ku mwaka umwe, kandi ku giciro gishobora kuba kiri munsi cyangwa kingana na 10$ kuri buri mwana.
Biteganyijwe ko ibisubizo bizageragezwa ku banyeshuri hafi miliyoni imwe bo mu bice byatoranyijwe.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ubu bufatanye bujyanye n’intego z’u Rwanda zo kugira abaturage bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga umusaruro.
Yagize ati “Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda gishingiye ku kugira abakozi bafite ubumenyi kandi batanga umusaruro, kandi urwo rugendo rutangirira ku bana bashobora gusoma, kumva no gukoresha ibyo biga. Isuzuma rya LARS 2025 ritwibutsa ko tugomba gukora byinshi kugira ngo tugabanye icyuho kiri hagati yo gusoma amagambo no kumva icyo asobanura.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira XPRIZE nk’umufatanyabikorwa, anatumira abahanga mu guhanga udushya, abarimu n’abashakashatsi bo mu Rwanda kugira uruhare mu gushaka ibisubizo bishobora kuzamura ireme ry’imyigire y’abana.
Abana barindwi mu 10 bo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere ntibashobora gusoma no kumva interuro yoroshye bageze ku myaka 10 y’amvuko. Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, uwo mubare ugera ku bana icyenda ku 10.
XPRIZE ivuga ko nubwo hamaze igihe hashyirwa imbaraga mu kujyana abana benshi mu mashuri abanza, ikibazo kigihari ari uko benshi bakomeza kuzamuka mu mashuri bataragira ubumenyi bw’ibanze bakeneye.
Mu mbogamizi zagaragajwe harimo amashuri arimo abanyeshuri benshi, ubufasha budahagije ku barimu, imbogamizi z’indimi ndetse n’uburyo bwo kwigisha butajyana n’ibikenewe na buri mwana n’aho abarizwa.







Ibitekerezo 0