Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we wa Jordanie usanzwe ari na Minisitiri w’Intebe wungirije, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi.
Dr Ayman ari mu Rwanda guhera ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatatu, we na Biruta, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Dr Biruta yabwiye abanyamakuru ati “ Twasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhana ibitekerezo mu bijyanye na politiki, bizatubashisha kuganira uburyo twashimangira ubufatanye bwacu mu ngeri twese dufitemo inyungu, harimo ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo hamwe n’ubuhinzi.”
Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ubufatanye mu burezi ndetse n’ubushakashatsi azafasha inzego z’uburezi kuba zarushaho gukorana.
Amasezerano ya gatatu yasinywe, agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye. Biruta yavuze ko ayo masezerano azatuma ingendo z’abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe.
Ati “Twemeranyije ku gutangira gukora ku masezerano aganisha ku gukuriraho Viza abafite pasiporo zisanzwe.”
Minisitiri Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yavuze ko amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro Umwami w’iki gihugu, Abdullah II bin Al-Hussein yagiye agirana na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko impande zombi zagaragaje ubushake bwo kwagura umubano byose bikozwe mu nyungu z’abaturage kandi uretse amasezerano yasinywe hari n’ibiganiro bizakomeza mu kureba izindi nzego u Rwanda na Jordanie byafatanyamo.
Ati “Abakuru b’ibihugu byacu bagaragaje ubushake bwo kwagura umubano, ni ibintu byiza ni nabyo naje hano kugira ngo turebe ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro bagiranye. Nicyo twe dushinzwe no kureba inzego dushobora gufatanyamo n’u Rwanada.”
Yakomeje agira ati “Twizeye gukomeza gukorana mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi. Twemeranyije ko dushyiraho uburyo bwo korohereza abashoramari n’abacuruzi ku mpande zombi.”
Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel. Gifite ubuso bwa kilometero 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11.
Gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda aho nko muri Mutarama umwaka ushize, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia, yagiriye uruzinduko i Kigali akakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.










Ibitekerezo 0