Ubu bushakashatsi mpuzamahanga buzwi nka CGGI (Chandler Good Government Index) bwamurikiwe i Kigali kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

CGGI yakorewe ku bihugu 133 bihagarariye 94% by’abatuye Isi, hashingiwe ku nkingi zirindwi zirimo inzego zikomeye, amategeko n’amabwiriza bihamye, ubuyobozi bureba kure, kuzamura abaturage no kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga.

Muri rusange, u Rwanda ruri ku mwanya wa 62 ku Isi mu kugira imiyoborere myiza, rukaba urwa kabiri muri Afurika rukurikiye ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa 55 ku Isi.

U Rwanda ruza imbere ya Botswana ya 70 ku Isi, Maroc ya 79, Tanzania ya 80 na Afurika y’Epfo ya 85. 

Ikindi gikomeye ni uko u Rwanda ruri ku mwanya wa 11 ku Isi mu buyobozi bureba kure, rukaba urwa mbere muri Afurika muri iyi nkingi.

Mu nkingi yo kugira ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bikomeye no kubishakira ibisubizo, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu, ruza imbere y’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi.

Umuyobozi ushinzwe Ubumenyi muri Chandler Governance Group, Dinesh Naidu, yavuze ko ibi bigaragaza ko uko ibihugu bikize atari byo byonyine byaba indorerwamo y’imiyoborere myiza.

Yagize ati “U Rwanda rugaragaza ko urwego rw’amikoro y’igihugu atari rwo rwonyine rugena uko Guverinoma ikora neza. Amanota yarwo mu kugira icyerekezo cy’igihe kirekire no mu bushobozi bwo kujyana n’impinduka ari mu meza cyane ku Isi.”

Naidu yakomeje ati “Guhuza amakuru ya RGS agaragaza imiterere y’igihugu n’ibipimo mpuzamahanga nka CGGI, nk’uko byakozwe muri iki gikorwa, bifasha za guverinoma kubona ahari icyuho no kugena ibyo zigomba gushyira imbere kugira ngo zitange umusaruro urushaho kugirira abaturage akamaro.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Dr. Usengumukiza Félicien, yavuze ko u Rwanda na Chandler bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bushakashatsi mu miyoborere, aho impande zombi zihuza ibipimo kugira ngo havemo umusaruro wizewe.

Dr. Usengumukiza yagize ati “Icyo kintu cyo kuba hari aho duhuriyeho, bidufasha kumenya ko turi mu murongo mwiza cyangwa na bo bari mu murongo mwiza mu bijyanye no kungurana ibitekerezo cyangwa se kunganirana.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe n’uru rwego iyo buhurijwe hamwe n’ubwa CGGI, butuma hafatwa ibyemezo bishingiye ku bimenyetso, bigafasha kunoza uburyo ibikorwa bikurikiranwa, abantu bakanabazwa inshingano.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu kugira icyerekezo cy'igihe kirekire no ku wa 11 mu kugira ubuyobozi bureba kure
I Kigali hamurikiwe ubushakashatsi ku miyoborere bwakozwe na RGB na CGGI yakorewe ku bihugu 133
Dr. Usengumukiza yavuze ko RGB na Chandler Group byungurana ibitekerezo, bikanunganirana mu bushakashatsi
Dinesh Naidu yavuze ko u Rwanda ari urugero rw'uko amikoro yonyine adahije ngo igihugu kigire imiyoborere myiza