Umwe mu barishinze, Mugabo Pierre, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo gutangiza iri huriro hagamijwe gushimangira imyumvire yo kwishyira hamwe no kubaka ubufatanye muri diaspora y’Abanyarwanda mu Bubiligi.

Aganira na IGIHE, yagize ati “Dufite intego yo gushyiraho urubuga rwo kungurana ubumenyi, ibitekerezo no gusangira amahirwe. Icyifuzo cyacu ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu by’u Rwanda binyuze mu bikorwa bya diaspora.”

Yagaragaje ko zimwe mu ntego z’iri huriro zirimo kubaka umubano haba mu buryo busanzwe n’ubwa kinyamwuga muri diaspora n’inshuti z’u Rwanda.

Mugabo yagize ati “Twifuje kugira uruhare mu guhuza ba rwiyemezamirimo n’inzego zitandukanye z’Ababiligi n’u Rwanda. Byongeye kandi, turashaka guteza imbere ubufatanye n’amahirwe y’ubucuruzi mu banyamuryango b’iri huriro. Tugamije kandi gusangira ubunararibonye duharanira guteza imbere iterambere ry’umuntu mu buryo bwagutse.”

Hari ibikorwa binyuranye bikorwa n’iri huriro birimo gutegura ibirori, inama, n’amahugurwa ku banyamuryango baryo, kugira ngo bungurane ibitekerezo hagati yabo habeho no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Bashishikarizwa kandi gufashanya no gusangizanya amahirwe aboneka mu rwego rw’ubucuruzi.

Mugabo yagaragaje ko hari inyungu ziri mu kuba umunyamuryango w’iri huriro.

Yagize ati “Kuba umunyamuryango wa DRB Business, bitanga inyungu nyinshi. Icya mbere, iri huriro rifasha ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda n’abo mu Bubiligi guhura, bakubaka umubano mu buryo bw’umwuga.”

“Ryoroshya kandi ubucuruzi n’imikoranire hagati y’ibigo byo mu Bubiligi no mu Rwanda. Byongeye kandi, rifasha mu gusangira ubunararibonye, abanyamuryango bacu bakaba bashobora kwiteza imbere mu buryo bwose.”

Mugabo yaragaraje ko hari imbaraga nyinshi ziri gushyirwamo ngo hatezwe imbere uru rwego ndetse anagaragaza ko hari aho bifuza kugera nk’ihuriro rifite intego zirambye.

Yagize ati “Tuzakorana cyane n’ibindi bigo ndetse n’amahuriro by’Abanyarwanda, hano mu Bubiligi, bizadufasha kugera ku bantu benshi. Turizera ko ihuriro DRB Business, rizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere no kwihangira imirimo no kubaka ubufatanye hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda muri urwo rwego.

Yavuze kandi ati: “Mu minsi izaza, turizera ko tuzagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda tworoshya ishoramari hagati ya diaspora n’igihugu cyatubyaye. Turizera ko tuzashyigikirwa n’abaturage mu gutezimbere iri huriro.”

Yashimiye cyane umushinga « Kunoza » ukora ibijyanye no gucuruza no kumenyekanisha i Kawa y’u Rwanda washinzwe kandi uyoborwa na Gilles Bazambanza, kuba barateye inkunga iki gikorwa.
Mugabo yashimiye kandi Rayane Kamandali, n’itsinda bafatanyije mu gutegura iyi gahunda yo gutangiza DRB-Business.

Abanyarwanda bashishikarijwe  gufashanya no gusangizanya amahirwe aboneka mu rwego rw’ubucuruzi.
Abanyarwanda bashishikarijwe gufashanya no gusangizanya amahirwe aboneka mu rwego rw’ubucuruzi.
Gilles Bazambanza uyobora umushinga  “ Kunoza” ukora ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda wateye inkunga iki gikorwa
Gilles Bazambanza uyobora umushinga “ Kunoza” ukora ubucuruzi bw’ikawa y’u Rwanda wateye inkunga iki gikorwa
Bagaragarijwe amahirwe yose ahari bashobora gufatanyamo, bagatera imbere
Bagaragarijwe amahirwe yose ahari bashobora gufatanyamo, bagatera imbere
Urubyiruko rwatanze ibitekerezo bitandukanye
Urubyiruko rwatanze ibitekerezo bitandukanye
Intego y'ihuriro ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu by’u Rwanda binyuze mu bikorwa bya diaspora.
Intego y'ihuriro ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu by’u Rwanda binyuze mu bikorwa bya diaspora.
Abitabiriye bunguranye ibitekerezo
Abitabiriye bunguranye ibitekerezo
Hafashwe icyemezo cyo gutangiza iri huriro hari hagamijwe gushimangira imyumvire yo kwishyira hamwe no kubaka ubufatanye muri diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi
Hafashwe icyemezo cyo gutangiza iri huriro hari hagamijwe gushimangira imyumvire yo kwishyira hamwe no kubaka ubufatanye muri diaspora y’u Rwanda mu Bubiligi
Iri huriro rifasha mu gusangira ubunararibonye, abanyamuryango bacu bakaba bashobora kwiteza imbere mu buryo bwose
Iri huriro rifasha mu gusangira ubunararibonye, abanyamuryango bacu bakaba bashobora kwiteza imbere mu buryo bwose

[email protected]