Bakigera i Kigali, Clapton Kibonge yabwiye IGIHE ko yishimiye urugendo bagiriye muri Amerika, kuko bavuyeyo bungutse ubumenyi bwinshi ku bijyanye no gukina ikinamico.
Ati “Uko twabiteganyaga ni ko byagenze. Twize amasomo ajyanye no gukina ikinamico. Uretse amasomo twagize, twanahuye n’abantu baho, tubabwira iby’u Rwanda […] Twakinnye ikinamico inshuro zigera kuri 14. Kubera ko abantu baho bakunda iyi mikino, ibitaramo byacu byitabirwaga n’abantu benshi.”
Clapton Kibonge yavuze ko uretse urugendo bagiriye muri Amerika, abo basuye na bo bateganya gusura u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kugenderanirana.
Yavuze ko hari byinshi yigiye muri Amerika kandi yizeye ko bizabagirira akamaro, kuko bagiye kubyifashisha mu kwigisha abandi batabashije kugira amahirwe yo kujyayo.
Aba bahanzi uko ari bane berekeje muri Amerika ku wa 2 Ukwakira 2026, ku bufatanye bwa Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre yo muri Memphis, muri Leta ya Tennessee, muri gahunda igamije guteza imbere ubushobozi bw’abakora umwuga w’ubuhanzi, by’umwihariko ikinamico.
Uretse Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, abandi berekeje muri Amerika ni Simon Iyarwema, Nahimana Clémence uzwi mu buhanzi nka Feruje na Shyaka M. Adolphe uzwi nka Shenge.
Mashariki Arts Academy ivuga ko ubu bufatanye ari igice cy’umuhate wayo wo guhuza abahanzi b’Abanyarwanda n’ibigo mpuzamahanga, kubongerera ubushobozi no guteza imbere ihanahana ry’ubumenyi mu buhanzi.






Ibitekerezo 0