Tribal Kush ni itsinda rigizwe n’abasore Gordito na Kybba basanzwe ari abaganga mu kuvanga imiziki ndetse no kuyikora.

Byitezwe ko iri tsinda rizataramira i kigali ku wa 28 Ugushyingo 2026 mu gitaramo kizabera muri Atelier du vin, icyo gihe bakazaba bavuye muri Uganda aho bazataramira ku wa 25 Ugushyingo 2026. Bazanahita bakomereza muri Seychelles ku wa 4 Ukuboza 2026.

Iri tsinda ryashinzwe mu 2015 rizwi cyane mu ndirimbo zirimo “Bad” bakoranye na Blaiz Fayah, by’umwihariko ihita inamamara ku rwego mpuzamahanga.

Izindi ndirimbo z’iri tsinda zamenyekanye mu bikorwa byabo zirimo “Call The Police” bakoranye na Blaiz Fayah na Richie Loop, “Ram Pam”, “Bombastik” na “Colombian”.

Uretse kuba abahanzi n’ibyo kuvanga imiziki, Tribal Kush ni n’abahanga mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi ndetse mu bihe binyuranye bakoranye n’ab’amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Aba basore bagize uruhare mu ndirimbo “Bam Bam” Major Lazer yakoranye na French Montana, Beam na Diplo, yabahesheje gutoranywa mu bahatanira ibihembo bya Grammy.

Mu 2023 kandi begukanye igihembo cya Latin Grammy binyuze mu ruhare bagize kuri Album ‘Cumbiana II’ ya Carlos Vives.

Mu 2024 bashyize hanze EP yabo ya mbere bise ‘KALIKUSH’, bakoranye n'umuhanzi Kalibwoy.

Itsinda Tribal Kush riherutse kwegukana ‘Latin Grammy Award’, rigiye gutaramira i Kigali