IGIHE yagukusanyirije indirimbo nshya zabo zasohotse muri iyi minsi, iziyongera ku z’abahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo Eddy Kenzo, Joshua Baraka wasohoye EP ye yise ‘Recess II’, Vania Ice, Sean Paul, French Montana, Ruger, Future, Drake, Travis Scott, Shallipopi, Patoranking, Johnny Drille, Sat-B, Shenseea, Mr P, The Weeknd, Offset, Gunna, Lil Baby na Rema.
Mumumpamagarire – TMC Ft Abapansiyone
Nyuma y’igihe kinini acecetse mu muziki, TMC wahoze mu itsinda rya Dream Boyz yakoranagamo na Platin P, yifashishije amashusho y’itsinda ry’Abapansiyone rizwi ku mbuga nkoranyambaga, bakorana indirimbo yibutsa abakunzi be ibihe yanyuzemo muri muzika Nyarwanda.
Ni indirimbo igaruka ku muntu wakunze undi bari kure, agahora amukumbuye. Ashakisha uburyo bwose bushoboka kugira ngo azaze amusange, yizeye ko umunsi umwe bizakunda, bagahura bakishimana.
So Close – Kevin Kade
Kevin Kade uri gukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo ye yise ‘So Close’ iri mu buryo bwa Acoustic. Ni indirimbo yari amaze igihe yarasohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umusore uba warakunze umukobwa akimubona, akamwizeza ko niyemera ko bakundana atazigera agira ikibazo na kimwe.
Azaba – Racine
Umuraperi Racine uherutse gushyira hanze EP ye yise ‘Rwa Hiphop II’, yakoze mu nganzo ashyiraho indirimbo yise ‘Azaba’, ari na yo ibimburira iyi EP.
Ni indirimbo ifite iminota itageze no kuri ibiri, ariko irimo ubutumwa bukomeye. Racine avugamo ubwiza bw’ibibondo, ariko akagaragaza ko kubera ubuzima bugoye bwo ku Isi, ababyeyi b’ibi bibondo nta cyizere gikwiye kubaranga ku hazaza habyo.
Avugamo ko abana b’abakobwa bashobora guhindukamo indaya, abicanyi n’abasinzi bamaze kuba inkumi, mu gihe abahungu bashobora kuba abasambanyi, abicanyi, abashomeri n’ibyigomeke, ku buryo bashobora no kwivugana ababyeyi babo.
Okay – Zuba Ray
Zuba Ray uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki Nyarwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya gatandatu, nyuma y’imyaka ibiri yinjiye mu muziki.
Ni indirimbo y’uyu mukobwa ubarizwa muri Kina Music, igaruka ku nkuru y’akababaro k’umukobwa wanzwe n’umusore wamwambitse icyizere cy’urukundo, akigira intama kandi ari ikirura.
Icyakora, uwo mukobwa agerageza kwiyumanganya no kwiha amahoro kugira ngo yumve ko byibura yatuza, ariko umutima we ukanga kubimwemerera.
Dezole – Kenny Edwin
Kenny Edwin uri kuzamuka neza mu muziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Dezole’. Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi watangiriye umuziki aho akomoka i Butare, igaruka ku nkuru y’umusore wababajwe n’umukobwa bakundanaga, bikarangira amwanze.
Uyu musore yibuka ibihe bagiranye agashengurwa n’agahinda, ariko akavuga ko ahora yiteguye ko uwo mukobwa yazamugarukira, cyane ko aba yarakemuye ibibazo bari bafitanye.
EH EH! – Kid From Kigali
Kid From Kigali uri gusohora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze iyo yise ‘EH EH!’.
Ni indirimbo y’umusore ufite icyizere cy’uko ubuzima abayemo buzahinduka bukaba bwiza mu gihe kiri imbere, bityo akirinda gukora ikintu cyazabangamira iyo ntego.
Icyakora, mu byo adatinya harimo gusohokana n’umukunzi we, atitaye ku magambo y’abantu.
Urwanyuma – Sandy
Umuhanzikazi Sandy aherutse gusohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Urwanyuma’, ari na yo yamwinjije mu muziki. Ubu yongeye kuyisohora iri mu buryo bwa Acoustic.
Igaruka ku mukobwa wababajwe n’urukundo, akarahira ko nta wundi mukunzi ategereje mu buzima, usibye umwe yizeye ko azamukunda urukundo rudasanzwe.
Ibanga – Nganji Stone
Nganji Stone uri mu bahanzi bagishaka uko bamenyekana, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Ibanga’. Ni indirimbo ye ya gatatu, akaba ayiririmbamo asaba ko nta muntu wamuvangira mu rukundo rwe n’umukunzi we.
Uyu musore aririmbamo inkuru ahamya ko yaremewe uwo mukobwa, bityo ko ari nk’umuti yifuza kuzahorana na wo.
Abagome – Yee Fanta
Yee Fanta, uhuza gutunganya indirimbo no kuririmba, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Abagome’. Uyu muhanzi akunze gusohora indirimbo zigaruka ku bintu biba bigezweho muri iyo minsi.
Iyi ndirimbo yo igaruka ku buryo uruganda rw’imyidagaduro Nyarwanda rurimo abantu badapfa gukinishwa, cyane cyane ahantu hari amafaranga. Ibi bijyanye n’uko ijambo ‘Abagome’ rikomeje gukoreshwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ceceka – Igisupusupu
Nsengiyumva ‘Igisupusupu’, wagarutse mu muziki akinjira mu mujyo wo gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yafatanyije n’abandi baramyi basohora indirimbo bise ‘Ceceka’.
Ni indirimbo bavugamo ko Imana yabahinduriye amateka, bagasaba ababavugaga nabi gutuza bakinumira, kuko iyo Imana ikinze nta wukingura.
Salama – Tonton Chris
Chris Ngabonziza, ukoresha izina rya Tonton Chris mu muziki, ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera muri Canada. Ubu yashyize hanze indirimbo nshya nyuma yo gukorana n’abarimo Amalon na Ariel Wayz.
Iyi ndirimbo yitwa ‘Salama’, uyu muhanzi asabamo umukunzi we ko basohokana, bakazagirira uruzinduko mu bihugu bya Afurika, cyane cyane ibyo mu Burasirazuba bwayo birimo n’u Rwanda, agasaba Imana kubibafashamo.
Udufaranga – Mavin
Mavin uri mu bahanzi bari kuzamuka mu muziki, yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo iburira abantu kudakabya no kudakomeza guha agaciro gakabije amafaranga, kabone n’iyo yaba ari menshi.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi akomeza avuga ko ubutunzi atari bwo bukwiye gutuma abantu birata ku Isi, cyane ko nta muntu uyirambaho, ahubwo bose bageraho bagapfa bagasiga ibyo bakoreye.
Nshaka amahoro – Mugaara Aubea
‘Nshaka Amahoro’ ni indirimbo ya Mugaara Aubea itanga ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubumuntu. Iributsa abantu ko ubutunzi cyangwa ububasha bidakwiye gushyirwa imbere y’ubuzima bwa muntu.
Uyu muhanzi aririmbamo ko abantu bakwiye kubaho batekanye, kandi ibibazo bigakemurwa binyuze mu biganiro aho kwiyambaza intambara.
Nyanza – Blackman Iddo, Badman Quba & Gihanga
‘Nyanza’ ni indirimbo y’aba bahanzi bakizamuka, igaruka ku musore umaze igihe kinini akundana n’umukobwa, akamwizeza ko atazigera amubenga kubera ubwiza bwe buhebuje.
Icyakora, ibyo ntibibuza uwo mukobwa kwiraza ‘i Nyanza’.





Ibitekerezo 0