Uyu muhanzi witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, afite imyaka 83, yaherekejwe n’abagize umuryango we, inshuti, abahanzi, abakunzi b’umuziki n’abandi bazirikana uruhare yagize mu guteza imbere umuco nyarwanda.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, Edouard Bamporiki wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'abahanzi banyuranye barimo Mariya Yohana, Cyusa Ibrahim n'abandi benshi.

Gahunda yo kumusezeraho yatangiye mu gitondo, ikurikirwa na Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis isengesho ryayobowe na Musenyeri Philippe Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mbere y’uko ajyanwa mu irimbi rya Rusororo gushyingurwa.

Umunsi wabaye umwanya wo kuzirikana ubuzima bwe n’umurage yasize mu muziki nyarwanda.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Nyiranyamibwa wakurikiye ijoro ryo kumutaramira ryabaye ku wa  23 Ukwakira 2026 aho umuryango we ndetse n’inshuti bizihizaga ubuzima bwe.

Nyiranyamibwa yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gusigasira umuziki gakondo. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Telefone ko ititaba, Ni muberwe bakobwa, Ese mbaze nde?, Ndavunyisha na Nkumbuye iwacu.

Yari kandi umwe mu bashinze Itorero Isamaza, ryagize uruhare mu gushyigikira urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ibihangano bye byagarutse ku gukunda igihugu, umuco n’amateka y’Abanyarwanda, birimo n’indirimbo zifashishijwe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1973, Nyiranyamibwa yavuye mu Rwanda ahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi. Yabanje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yimukira mu Bubiligi, aho yamaze imyaka myinshi mbere yo gutaha mu Rwanda mu 2016.