Iyi gahunda igamije gufasha abagore kuba batwara moto zikoresha amashanyarazi nk'umwuga, kwihangira imirimo no kubona amafaranga abafasha kugira imibereho myiza.
Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho abagore 50 ba mbere batangiye amahugurwa mu Ukwakira 2026.
Ni icyiciro cya mbere cya gahunda y'igerageza igamije gufasha abagore 500 mu Rwanda, mbere y'uko yagurirwa no mu bindi bihugu bya Afurika, ku buryo izaba imaze kugera ku bagore 5.000 bitarenze mu 2030.
Nubwo moto zitanga amahirwe menshi y'akazi mu gutwara abantu, kugeza ibicuruzwa ku babitumije no mu bikorwa byo gutwara no gukwirakwiza ibicuruzwa, abagore baracyari bake muri uru rwego.
Mu Rwanda, abagore bangana na 4% gusa by'abakora mu rwego rw'ubwikorezi. Nyamara, ubushakashatsi bwakorewe i Kigali mu 2025 bwagaragaje ko 47,7% by'abagore babajijwe bashobora gutekereza gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.
Gahunda ya Women in E-Mobility igamije gukemura zimwe muri izo mbogamizi binyuze mu guha abayitabiriye amahugurwa yo gutwara moto, kubahiriza amategeko n'amabwiriza y'umutekano wo mu muhanda, gucunga neza amafaranga, gukoresha ikoranabuhanga no kwihangira imirimo.
Abagore bazanahabwa uburyo buboroheye bwo kubona igishoro, harimo gahunda yo gukodesha moto bagenda bishyura kugeza zibaye izabo. Ibi bizabafasha kubona moto zikoresha amashanyarazi za Spiro no gukoresha umuyoboro wayo wa sitasiyo zisimburirwaho bateri.
Binyuze muri ubu buryo, Spiro na ESP bifuza gushishikariza abagore benshi kwinjira mu mwuga w'ubwikorezi bukoresha amashanyarazi no kugira uruhare mu iterambere ryawo.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Anant Badjatya ati “Ubwikorezi bukoresha amashanyarazi burimo guhanga amahirwe mashya y'ubukungu muri Afurika, kandi turashaka ko abagore benshi bagira uruhare muri iri terambere.”
Yakomeje avuga ko intego ari ugutegura igisekuru gishya cy'abagore ba rwiyemezamirimo bazagira uruhare mu kubaka ejo hazaza h'ubwikorezi kuri uyu mugabane.
Eric Kacou, umwe mu bashinze ESP akaba n'Umuyobozi Mukuru wayo, yavuze ko ku bagore ba rwiyemezamirimo, kubona moto ari intambwe ya mbere gusa ariko ko kugira ngo ubucuruzi bugende neza, bisaba kandi ubumenyi, igishoro, abakiliya n'ubufasha buhoraho.
Ati “Mu guhuza ubunararibonye bwa ESP mu guteza imbere kwihangira imirimo n'ibikorwa bya Spiro mu bwikorezi bukoresha amashanyarazi, turashaka guhanga amahirwe afatika kandi arambye y'ubukungu ku bagore."
U Rwanda rwatoranyijwe nk'igihugu cya mbere iyi gahunda itangiriyemo, hashingiwe ku iterambere rukomeje kugeraho mu bwikorezi bukoresha amashanyarazi ndetse no ku bikorwa Spiro isanzwe ihafite, birimo guteranya moto no kugira aho bateri zisimburizwa
Iki cyiciro cya mbere cy'igerageza kizafasha gusuzuma intambwe abayitabiriye bagezeho, amafaranga binjiza n'imikorere y'ubucuruzi bwabo, mbere y'uko gahunda yagurirwa mu bindi bihugu bya Afurika Spiro ikoreramo, hagati ya 2027 na 2030.











Ibitekerezo 0