Ibi MC Nario yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga ku bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko akunze kugaragariza abakobwa irari.
Uyu musore w’imyaka 32 ntiyigeze ahakana ko agira irari rikomeye ku bakobwa, gusa ahamya ko ari ibintu byamuranze kuva kera.
Ati “Irari ryahozeho, niba twibuka umukozi w’Imana Salomo yari afite abagore igihumbi. Umuntu ufite ubushobozi yashaka abagore bose ashaka, ikiba kibura ni ubushobozi. Njye nashaka umugore umwe mfite ubushobozi? Ntabwo bibaho.”
MC Nario yifashishije amagambo yo muri Bibiliya agaragaza ko ibyo avuga abihuza n’imyemerere ye.
Ati “Ngomba kuba mfite umugore w’inzobe, uw’igikara, Umukirisitu, Umuyisilamu, mbega amadini yose. Ijambo ry’Imana riravuga ngo nimubyare mu bwoko butandukanye kugira ngo mugire ubwenge butandukanye.”
MC Nario usanzwe ari umunyamakuru wa SK FM ahamya ko gukunda abagore byaba bifitanye isano n’uko yakuriye mu muryango w’abahungu gusa, cyane ko na nyina umubyara yamubuze akiri muto.
Nubwo MC Nario agaragaza icyifuzo cyo gushaka abagore barenze umwe, amategeko y’u Rwanda ateganya ko umugabo yemerewe gushakana n’umugore umwe gusa, kuko gushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe ari ko gushyingiranwa kwonyine kwemewe n’amategeko.
Ibi biteganywa n’Ingingo ya 17, agace ka kabiri, y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2023, ivuga ko gushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe imbere y’ubutegetsi bwa Leta ari ko gushyingiranwa kwonyine kwemewe.
Ibi bisobanuye ko umugabo wamaze gushyingiranwa n’umugore imbere y’amategeko adashobora kongera gushaka undi mugore mu gihe agishyingiranywe n’uwa mbere.
Ibi kandi bishimangirwa n’Ingingo ya 195 y’Itegeko nimero 71/2024 ryo ku wa 30 Nyakanga 2024 rigenga abantu n’umuryango, ivuga ko gushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe, ku bwumvikane bwabo imbere y’ubutegetsi bwa Leta, ari ko kwemewe.
Bityo, mu Rwanda umugabo yemerewe gushyingiranwa n’umugore umwe gusa imbere y’amategeko, kandi ntashobora kongera gushaka undi mu gihe isezerano bagiranye rigifite agaciro.






Ibitekerezo 0