{Abantu batandukanye bibaza impamvu byatwaye igihe kirekire ngo u Bufaransa bwemere kuburanisha Pascal Simbikangwa ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakorewe Jenoside bari bamaze imyaka 20 bategereje kubona Simbikangwa agezwa mu butabera.}
Amategeko mpuzamahanga avuga ko Jenoside n’ibyaha by’intambara ari ibyaha bidasaza muri urwo rwego bikaba byaburanishwa isaha n’isaha. Gusa kuba bimeze gutya ibi ntibikuraho gutanga ubutabera bukwiye kukurikiranweho icyaha.
Mu Rwanda abakoze Jenoside babikoze vuba na bwangu ariko kubaburanisha byo bikorwa buhoro.
Ese ninde waba wihishe inyuma y’iri tinda ryo kuburanisha imanza?
Tutagiye kure benshi bahita basubiza ko u Bufaransa butagize ubushake bufatika mu gufata abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. U Bufaransa bwashinjwe kenshi n’u Rwanda gukingira ikibaba abakoze Jenoside. Buvugwaho kandi kuba bwarakoranaga bya hafi na Guverinoma ya Habyarimana yari irimo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi ni uko urubanza rwa Simbikangwa rubera mu Bufaransa bitewe n’uko icyo gihugu cyanze kumwohereza mu Rwanda kivuga ko atabona ubutabera bwizewe. Gusa benshi basanga umuntu aba agomba kuburanira aho icyaha cyakorewe.
Ikibazo cy’itinda ry’imanza zivugwa mu Bufaransa gituma benshi bakomeza kwibaza ingano y’uruhare u Bufaransa bwaba bwaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ese u Bufaransa bwakwisanga mu rubanza ari uko bigenze gute?
Pascal Simbikangwa nk’umwe mu bakoranye bya hafi n’ubutegetsi bwa Habyarimana dore ko yabaga no mu iperereza aramutse afite amakuru yihariye ku Bufaransa na Guverinoma ya Habyarimana akaba yagira ubushake bwo kuyatanga; aha bishobora guhindura ishusho y’urubanza dore ko yaba ashatse kugaragaza uruhare rw’abamuranisha (Abafaransa) muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Tugendeye ku nkuru icukumbuye ya Al Jazeera, bibaye bityo u Bufaransa bwahita bwisanga buri kwiburanisha bityo Simbikangwa akaba abaye umutangabuhamya ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasesengura politiki ariko babona ibi kugira ngo bishoboke atari ibya hafi kuko muri rusange ntawamenya icyo Simbikangwa, abamuburanira n’abamuburanisha batekereza ku mwanzuro wafatwa.
Usibye n’u Bufaransa rushobora no kuba urubanza rw’umuryango mpuzamahanga
Uru rubanza rushobora kugaragaza uruhare rw’umuryango mpuzamahanga mu kwirengagiza gutabara abicwaga mu Rwanda kabone n’ubwo hari amashusho yerekanwaga n’ibitangazamakuru by’amahanga nyamara ibihugu bigakomeza kwirengagiza bikareka abasivili b’abanyarwanda bakica bagenzi babo.
Inkuru ya Al Jazeera igaragaza ko uyu munsi urubanza rwa Simbikangwa ruhagarariye ibintu bibiri. Icya mbere ni ukugaragaza uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icya kabiri kugira ngo amahoro ashinge imizi, ubutabera bugomba gutangirwa mu gihugu cyabereyemo amahano. Ubutabera buva mu mpinduka za politiki no kubaka Demokarasi ihamye aho uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ntawuhutajwe.




Ibitekerezo 0