Aya masezerano yatangijwe ku wa 2 Ugushyingo 2026, ateganya ko abavoka babarizwa muri uru rugaga bazahabwa amakarita yihariye azajya abafasha kubona ibicuruzwa ku biciro bito muri Simba Supermarket.

Uretse korohereza abavoka guhaha, ubu bufatanye bunateganya ko Simba Supermarket izatera inkunga Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda iteganyijwe kuba mu 2026.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, yavuze ko aya masezerano ari intangiriro y’imikoranire yagutse hagati y’impande zombi, agaragaza icyizere ko hari andi mahirwe y’ubufatanye azavuka mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket, Joseph Mutabazi, yavuze ko aya masezerano ari kimwe mu bikorwa by’iki kigo bigamije korohereza abantu kubona ibicuruzwa byiza, no kubaka umubano urambye n’abakiliya batandukanye. 

Ati “Imikoranire yacu n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda igaragaza ubushake, binyuze mu korohereza abanyamuryango barwo guhaha no gushyigikira igikorwa gikomeye gihuza abakora umwuga w’amategeko mu Rwanda.”

Mutabazi yashimangiye ko korohereza abavoka guhaha ari intangiriro y’imikoranire yitezweho kuvamo ibindi bikorwa bizagirira akamaro impande zombi.

Ati “Tubona ubu bufatanye nk’intangiriro y’umubano urambye, kandi dutegereje gushakisha andi mahirwe yatuma dukomeza gufatanya mu bikorwa bifitiye impande zombi akamaro.”

Ubu bufatanye buri mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’abikorera n’inzego zihuza abanyamwuga, binyuze mu bikorwa bifitiye abanyamuryango inyungu zifatika.