Ibi yabitangaje kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro gikuru cya RIB, cyarimo kugaragaza abakekwaho ibyaha by’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi.

Kimwe mu byo Dr. Murangira yagaragaje nk’ikibazo kibangamiye Abanyarwanda, ni imikoreshereze mibi y'imbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bazikoresha bareshya abafite agahinda kabo, bakabashyira ku karubanda.

Yagize ati “Nta busirimu burimo kubona umugabo cyangwa umugore ajya kuvuga uwo bashakanye ku mbuga nkoranyambaga. Baragushuka ngo ngwino uvuge agahinda kawe, ariko ntawe nabonye wahakiriye agahinda.”

“Hariya ku mbuga nkoranyambaga si ivuriro ry’ibikomere byo mu mutima. Hari abaganga babihuguriwe bagufasha igihe ufite ibibazo byo mu mutwe. Ahubwo Isi irakubona, abana bagahinduka iciro ry’imigani ku ishuri, n’ibindi byongera amakimbirane mu ngo.”

Dr. Murangira yavuze ko usibye kuba ababikora bagamije gucuruza amatiku bashobora kubikoreramo ibyaha byo mu buryo butandukanye, ni inzira ishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ati “Hari uwo nabajije arambwira ngo amatiku ni yo acuruza. Aka kanya ntari hano kuko yarafunzwe. Ni imbuga ushobora kwishinga amafaranga ukuramo bikarangira byose ubibuze.”

Yakomeje ati “Niba umuntu afite akababaro, ntabwo nawe ukwiriye kuza ukagacuruza. Naje gusanga ahubwo ziriya nkuru banazihimba. Ukumva umuntu ngo ‘Murangira yarampamagaye’. Izi mbuga zikwiriye kuba izo guteza imbere Abanyarwanda si izo kubasenya.”

Bimwe mu byaha abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bashobora gufatirwamo harimo ibiteganywa n'itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Aha harimo nko gutangaza amakuru y'ibihuha, kwiyitirira umwirondoro, gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, gushyira ahagaragara amashusho y’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Hari kandi kubuza amahwemo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ivangura no gukurura amacakubiri cyangwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Dr. Murangira B. Thierry yasabye Abanyarwanda kwirinda gushyira ibibazo byabo ku mbuga nkoranyambaga kuko zibateza rubanda