Mu butumwa yashyize hanze ku wa Gatandatu, Shaffy yavuze ko yicuza kuba atabashije kwitabira iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku munsi wabanje, asobanura ko yahuye n'imbogamizi zitunguranye zatumye aguma ku kibuga cy'indege.
Yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi mbikuye ku mutima kubera kutabasha kwitabira igitaramo cyari giteganyijwe kubera i Boise. Kubera ihungabana ritunguranye ry'ingendo z'indege ryatewe n'icyemezo cya FAA cyo guhagarika ingendo zimwe na zimwe, nasigaye ku kibuga cy'indege, bituma ntabasha kugera aho igitaramo cyagombaga kubera.”
Yakomeje avuga ko ibyabaye bitari mu bushobozi bwe cyangwa ubw'abateguye igitaramo, ndetse ko impande zombi zagerageje gushaka ubundi buryo bwatuma igitaramo kiba, ariko ntibishoboke kubona igisubizo mu gihe cyari gisigaye.
Shaffy yavuze ko yababajwe n'abantu bari biteguye kwitabira iki gitaramo, ashimangira ko na we yari afite amatsiko yo gusangira na bo ibyishimo by'umuziki.
Yongeyeho ko we n'abateguye igitaramo bari mu biganiro byo gushaka indi tariki kizaberaho, avuga ko igihe izaba yemejwe bazahita bayitangaza.







Ibitekerezo 0