00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Barataka igihombo nyuma y’igihe igishanga bahingagamo kirengewe n’amazi

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 19 February 2021 saa 01:07
Yasuwe :

Abahinzi bahinga mu gishanga cy’Akagera kiri hagati y’ AKarere ka Rwamagana n’Akarere ka Bugesera barataka igihombo nyuma y’amezi umunani ashize bahinze imyaka itandukanye muri icyo gishanga ikarengerwa n’amazi bitewe n’imvura nyinshi.

Iki gishanga cyahoze gihingwamo ubwoko butandukanye bw’ibihingwa burimo ibijumba, intoryi , soya n’ibishyimbo. Kuri ubu iyo myaka yararengewe ndetse mu kwambuka icyo gishanga hifashishwa ubwato.

Bamwe mu baturage bavuganye naTV1, bavuze ko imyaka yabo yarengewe batarasarura kandi bari basanzwe bafite isoko.

Umwe ati “Turahinga umwuzure ugahita uza kubera Nyabarongo . Twari twahinze intoryi dufite n’abashoramari batugurira, tukazihinga ku buso buhagije , tugasarurira hano ariko twageze igihe cyo gusarura bwa mbere amazi ahita aza turahommba.”

Undi ati “Twari twarahinzemo intoryi , ibijumba, mbese imyaka yose twari twarashoyemo”.

Bavuze ko uku kuzura kw’igishanga kwabaye muri Kamena 2020, bagasaba ko igishanga cyatunganywa amazi agashiramo kuko cyari gitunze benshi.

Umwe ati “Icyifuzo ni uko bajya badufasha bakagomera amazi y’iyi Nyabarongo. Badufashije bakayagomera neza, bakabizitira byadufasha neza tugahinga tugasarura”.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo kuhira ,kurwanya isuri no gukoresha imashini Mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Ruzibiza Emile, yavuze ko hategerejwe ko Minisiteri y’ibikorwa remezo izabanza gusoza umushinga w’urugomero rwa Nyabarongo ya Kabiri , rwitezweho kugabanya imyuzure y’amazi ava muri Nyabarongo asandara mu bishanga.

Ati “Uru rugomero ruzakoreshwa mu buryo butandukanye burimo gutanga ingufu z’amashanyarazi, gutanga amazi meza, kuhira imirima, kurinda igice kinini no kurinda imyuzure iterwa n’ayo mazi. “

Yavuze ko hari urundi rugomero ruzubakwa ku Kanyaru kugira ngo rugabanye imyuzure.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko urugomero rwa Nyabarongo rwitezweho kugabanya imyuzure muri iki gishanga, ruzubakwa ku buryo bitarenze 2025 ruzaba rwuzuye.

Abahinzi bahinga mu gishanga cya Nyabarongo kiri hagati ya Rwamagana na Bugesera barataka igihombo nyuma yaho cyuzuye amazi imyaka ikarengerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .