Ibi byagarutsweho mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi ku wa 12 Ugushyingo 2026, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo yakoreye ibyo byaha umugore we mu bihe bitandukanye.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko ku wa 13 Mata 2026, umugabo yabonye umugore we yitegura kujya gusoza icyunamo, amubajije aho agiye amusubiza ko agiye kwibuka, amubuza kugenda.
Bwavuze ko umugore yanze kumvira umugabo we, akajya mu gikorwa cyo gusoza icyunamo nk’uko yari yabiteganyije.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umugore agarutse mu rugo, umugabo yamubajije ati “ufite abacikacumu ujya kwibuka? Niba bahari se baranduta?”
Bwemeza ko ayo magambo agize icyaha cyo gukurura amacakubiri, ari na cyo cyatumye bumukurikirana.
Umugabo akurikiranyweho kandi icyaha cyo gukoresha ibikangisho, aho Ubushinjacyaha buvuga ko yabwiye umugore we inshuro eshatu, mu bihe bitandukanye, ko azamwica.
Bwavuze ko hari n'igihe yafashe icyuma ashaka kugitera umugore we, ariko akabasha kwiruka agahunga.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya uyu mugabo icyaha cyo gukurura amacakubiri, bukamuhanisha igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw.
Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, bwamusabiye igifungo cy'imyaka ibiri.
Bwasobanuye ko kubera impurirane y'ibyaha akurikiranyweho, ibihano byombi byateranywa, agahanishwa igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw.
Uregwa yahakanye ibyaha, avuga ko asanzwe afitanye amakimbirane n'umugore we
Mu kwiregura, yahakanye ibyaha byombi, avuga ko umugore we yamureze amubeshyera kubera amakimbirane asanzwe mu rugo.
Yabwiye Urukiko ko amakimbirane yabo ashingiye ku kuba akeka ko umugore we amuca inyuma.
Yasobanuye ko akenshi batongana ku Cyumweru, ubwo umugore we ajya mu itsinda ryo kwizigamira amafaranga, nyuma akajya mu kabari ari kumwe n'undi mugabo avuga ko bacuditse.
Yongeyeho ko hari igihe yatashye avuye ku irondo saa tatu z'ijoro, agasanga umugore we n'uwo mugabo bari mu rutoki.
Ku bijyanye n'icyaha cyo gukurura amacakubiri, yavuze ko ku wa 13 Mata 2026 yatashye avuye ku izamu, agasanga umugore we yitegura kujya gusoza icyunamo.
Yavuze ko icyo yamusabye ari ukubanza guteka kuko yari ashonje, ariko umugore akabyanga, amubwira ko byatuma akererwa.
Yahakanye ko hari amagambo ajyanye n'abacitse ku icumu yamubwiye. Yahakanye kandi ko yaba yarigeze kubwira umugore we ko azamwica, nk'uko Ubushinjacyaha bubimurega.
Ubushinjacyaha bwongeye gufata ijambo, bugaragaza ko nubwo yahakanye amagambo ashinjwa mu rukiko, yari yarayemeye mu Bugenzacyaha no mu nteko y'abaturage.
Bwavuze ko icyo gihe uyu mugabo yasobanuye ko ayo magambo yayavuze abitewe n'ubusinzi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruzasoma umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 30 Ugushyingo 2026.





Ibitekerezo 0