Ibi byagarutsweho mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi ku wa 12 Ugushyingo 2026.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 12 Mata 2026, uregwa yabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ati "iminsi yanyu isigaye ni ibiri gusa". Buvuga ko aya magambo agize icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside.
Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko harimo ubuhamya bw’abantu bari kumwe n’uregwa ndetse n’uwarokotse Jenoside mu kabari ubwo ibyo byabaga.
Harimo kandi raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko uregwa asanzwe agaragaraho imyitwarire mibi.
Hashingiwe kuri ibyo bimenyetso, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya uregwa icyaha, rukamukatira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Mu kwiregura, uregwa yahakanye icyaha ashinjwa, avuga ko habayeho gutongana hagati ye n’uwo bivugwa ko yahohoteye, biturutse ku kuba yaramusanze mu kabari akamushikuza inzoga.
Yashimangiye ko atigeze avuga amagambo ashinjwa, anagaragaza ko nta kibazo afitanye n’abatangabuhamya bamushinja.
Yasabye urukiko kumugira umwere kuko ahakana icyaha akurikiranyweho.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku wa 30 Ugushyingo 2026.





Ibitekerezo 0