Ibi byabaye ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Rwamvura, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya, mu Karere ka Rutsiro.

Ahagana saa kumi n’iminota 40 z’umugoroba, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusebeya bwamenyeshejwe ko umwana witwa Isingizwe Glorilia, w’imyaka ibiri, yaguye mu cyobo gifata amazi kiri hafi y’urugo rw’iwabo, agahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Mpirwa Elysee, yabwiye IGIHE ko uyu mwana yari kumwe na mukuru we w’imyaka itanu, ubwo yakambakambaga akagwa mu cyobo gifite ubujyakuzimu bwa metero imwe.

Ati "Yaguyemo ababyeyi batari hafi yabo kuko se yari ari mu mirimo isanzwe nyina yagiye mu isoko rya Congo Nil. Se niwe wahaze mbere amukuyemo asanga yamaze gupfa. Ahita abimenyesha abaturanyi n'ubuyobozi".

Mpirwa yavuze ko bakimara kumenya ibyabaye, ubuyobozi bwahise bujya aho byabereye bufatanyije n’inzego z’umutekano, zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na DASSO.

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Uyu abaye umwana wa gatatu upfiriye mu cyobo cy’amazi mu gihe kitageze ku kwezi, nyuma y’abandi babiri baherutse guhitanwa n’impanuka nk’iyi.

Muri bo harimo umwana wo mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Karongi, waguye mu cyobo cyacukuwemo itaka ryo kubumba amatafari, ndetse n’undi wo mu Murenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro, waguye mu cyobo gifata amazi mu rugo rwa sekuru.

Mpirwa yihanganishije umuryango wabuze umwana, anasaba abaturage bafite ibyobo bifata amazi kubizitira kugira ngo birinde impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu.

Yashimangiye ko ibyobo nk’ibi bidateza ibyago abana gusa, kuko n’abantu bakuru bashobora kubigwamo.