Uyu musaza yafashwe n’urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi mu byumweru bibi bishize akekwaho gufata umwana w’imyaka 8 abereye sekuru.

Umwe mu bakoresha Twitter Anastase Ana Ndagijimana yahise yandika ku rukuta rwe asaba RIB gufasha uwo mwana agahabwa ubutabera, kuko uwo musaza ngo azwiho ingeso mbi zo gusambanya n’abo yibyariye.

Ndamyimana Daniel, umusigire w’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye yabwiye IGIHE ko bamushyikirije urwego rw’ubugenzacya RIB ariko ko bamenye amakuru ko yagarutse iwe mu rugo.

Ati “Batanze amakuru ko hari umubyeyi wafashe umwuzukuru we nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, uwabikurikiranweho yashyikirijwe ubuyobozi bwa RIB hanyuma RIB ngira ngo yakoze dosiye yohorezwa ku rukiko.”

“Namenye ko yatashye ku mugoroba ariko nari nziko agifunze, urukiko nirwo rwari ruri gukurikirana ibyiwe. Muri make yarekuwe. Icyo twakoze twafashe umuntu ashyikirizwa RIB nayo ikora dosiye, ubwo rero ntabwo twaba tuzi icyo bashingiyeho bamurekura.”

RIB yasubije kuri Twitter ko igiye gukurikirana icyo kibazo.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 133 iteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.