Mu kiganiro na RBA, Niyomugabo Eric yatangaje ko yarekeraga mu murima imbuto ahinga cyangwa se akazibika mu rugo, zikahapfira bitewe no kuzibika nabi.
Niyomugabo yavuze ko we n’abagenzi be bagiye gukora kinyamwuga nyuma yo gushyikirizwa iri kusanyirizo, ati “Nazirekeraga mu murima cyangwa nkazishyira mu rugo, zikahapfira. Turakora kinyamwuga mu buryo bwimbitse.
Nyiranzabahimana Marie Françoise yatangaje ko ubusanzwe we na bagenzi be bacururizaga imboga n’imbuto mu muhanda, kuzibika bikagorana.
Ati “Twazicururizaga mu muhanda kandi bitandukanye n’aho igihugu kigana. Maracuja tuzishyira mu mifuka, tukazohereza i Kigali kwa Mutangana cyangwa mu Nkundamahoro. Washakaga umuntu uzikubikira mu iduka, ukamwishyura.”
Iri kusanyirizo ryubatswe na AEE (African Evangelistic Entreprise) ku bufatanye n’akarere ka Rusizi. Kuryubaka byatwaye miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.



Ibitekerezo 0