Mu kiganiro na RBA, Niyomugabo Eric yatangaje ko yarekeraga mu murima imbuto ahinga cyangwa se akazibika mu rugo, zikahapfira bitewe no kuzibika nabi.
Niyomugabo yavuze ko we n’abagenzi be bagiye gukora kinyamwuga nyuma yo gushyikirizwa iri kusanyirizo, ati “Nazirekeraga mu murima cyangwa nkazishyira mu rugo, zikahapfira. Turakora kinyamwuga mu buryo bwimbitse.
Nyiranzabahimana Marie Françoise yatangaje ko ubusanzwe we na bagenzi be bacururizaga imboga n’imbuto mu muhanda, kuzibika bikagorana.
Ati “Twazicururizaga mu muhanda kandi bitandukanye n’aho igihugu kigana. Maracuja tuzishyira mu mifuka, tukazohereza i Kigali kwa Mutangana cyangwa mu Nkundamahoro. Washakaga umuntu uzikubikira mu iduka, ukamwishyura.”
Iri kusanyirizo ryubatswe na AEE (African Evangelistic Entreprise) ku bufatanye n’akarere ka Rusizi. Kuryubaka byatwaye miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!