{Paul Rusesabagina yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse burundu gukorana n’Ihuriro rya RNC, ibi yabikoze mu rwego rwo kubahiriza ibyo yasabwe n’abatari bake.}

Ibi Rusesabagina w’imyaka 58 y'amavuko uri mu bashinze RNC yabitangaje mu ibaruwa yanditse ko ahagaritse gukorana na RNC kuko yabisabwe n’Abanyarwanda batandukanye.

Iri huriro RNC rigizwe na Kayumba Nyamwasa na bagenzi be barimo Patrick Karegeya.

Muri iyi baruwa Rusesabagina yanditse yavuze ko hashize umwaka umwe abisabwa n’Abanyarwanda batandukanye bari hirya no hino ku isi ndetse n’abanyamahanga bashishikajwe n’ibibera mu Biyaga Bigari ndetse no mu Rwanda ko yareka gukorana na RNC.

Yagize ati: “Ubu, hashize umwaka umwe naje kubona ko bitewe n’inshingano zitandukanye mfite mu miryango itandukanye, ntabwo nari mfite umwanya uhagije mu bikorwa bya RNC. Ni ku bw’iyo mpamvu ntazongera kuba umunyamuryango wa RNC.”

Mu mwaka ushize wa 2011 Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Martin Ngoga yemeje ko Paul Rusesabagina akwiriye gushyikirizwa ubutabera kubera uruhare yiyemerera mu gufasha umutwe w’iterabwoba ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FDLR.

Rusesabagina yamenyekanye ubwo film yakoze yabonye igihembo cya Academy Award muri 2004.

Mu isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa chimpreports.com kivuga ko kuba Rusesabagina avuye muri RNC bizasiga icyuho gikomeye muri iri huriro kuko yari azwi ndetse akanagira uruhare mu kurimenyekanisha ku isi.

Chimpreports.com yakomeje ivuga ko muri iki gihe isi izabona ko RNC nta murongo ngenderwaho bafite mu mikorere. Amakuru agera kuri chimpreports kandi avuga ko hatahuwe ko Rusesabagina hari ibyo atumvikanagaho na Nyamwasa na Rudasingwa.