Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo, ahagana mu ma saa Yine. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Buyoga, Jean Damour Manirafasha yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwabanjirijwe n'intonganya hagati y'umwana n'umubyeyi we, aho umwana ngo yishyuzaga Se 1500 Frw.
Ati" Ni amafaranga y'umubyizi 1500 umwana yishyuzaga Se, aho uyu musore avuga ko yari yarakoze mu murima wa Se w'icyayi. Aha rero ngo ni ho umwana yaje kugira uburakari bwinshi maze afata umuhoro yirukankana Se umubyara aramutema".
Amakuru yatanzwe n'abaturage bari bahari bavuzeko muri izo ntonganya umusaza n'umwana we babanje gucyocyorana kuko ngo bari banasanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba uyu musaza yahoraga abwira umwana ko atari uwe.
Uyu ukekwaho kwica Se yahise atabwa muri yombi yombi ashyikirizwa sitasiyo ya police ya Buyoga.
Ubuyobozi bw'uyu murenge busaba abaturage kutihererana amakimbirane nk'aya aba ashobora kubyara urupfu ,ahubwo bakagaragariza ubuyobozi ibibazo bigashakirwa umuti mu mahoro.





Ibitekerezo 0