Byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, ahagana saa yine, ubwo umugabo uzwi nka Sasa nk’uko abaturage basanzwe bamwita muri kariya gace, yageraga mu kabari k'uyu muyobozi.

Amakuru yatanzwe na Polisi avuga ko umugabo wari wasinze, bityo nyakwigendera akamwima uburenganzira bwo kwinjira mu kabari no guhabwa izindi nzoga, hashingiwe ku mabwiriza abuza guha inzoga umuntu wamaze gusinda.

Icyo cyemezo cyakurikiwe n'ugushyamirana hagati yabo, baza gufatana maze bagwa mu mukingo wari hafi y'ako kabari. Muri uko kugwa, umuyobozi w'Umudugudu yakubise umutwe ku ibuye arakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rwahi, ariko akaza kwitaba Imana.

Ati “Umugabo yaje mu kabari yasinze inzoga atanywereye muri ako kabari, bamwangira kwinjira barafatana bitura mu mukingo wari hafi aho, Mudugudu akubita umutwe ku ibuye. Ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rwahi ariko birangira yitabye Imana. Bikekwa ko yaviriyemo imbere.”

CIP Ngirabakunzi yakomeje avuga ko uwo mugabo yafunzwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutonde mu gihe hakorwa dosiye ijyanye n'ibyabaye.

Polisi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n'urugomo, ibibutsa ko bishobora guteza amakimbirane akomeye ndetse bikagira ingaruka ku buzima bw'abandi.

Umugabo wayoboraga umudugudu yishwe n'umusinzi