Umuyobozi w’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, Padiri Jean Baptiste Mvukiyehe, yatangaje ko imirimo yo kuzuza ibisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yarangiye, ku buryo bategereje ko urwo rwego rugenzura ibyakozwe kugira ngo Ikibaya cy’Amahoro kimaze umwaka gifunze cyongere gufungurirwa abakirisitu.

Padiri Jean Baptiste Mvukiyehe yabigarutseho ubwo yakiraga bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yabaganirizaga ku mateka y’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Jean Baptiste Mvukiyehe yagaragaje ko biteguye kongera kwakira imbaga y’abakirisitu yari isanzwe ihakorana mu masengesho.

Yagize ati “Ibikorwa byo kuhavugurura twarabirangije ndetse twongera kwibutsa ko baza bakaturebera hanyuma imbaga ikumbuye kongera gukoranira hano yongere ihagere kandi yishimire guhura na Yezu Nyirimpuhwe.”

Mu 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse by’agateganyo amasengesho yaberaga mu Kibaya cy’Amahoro kubera impungenge zari zihari ku mutekano w’abayitabiraga.

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye mu buzima bw’iyobokamana mu Rwanda, kubera umubare munini w’abakirisitu bahagana bashaka kwegera Imana.

Mu Kibaya cy’Amahoro hakundaga guhurira imbaga y’abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu mahanga, by’umwihariko mu masengesho yo kwiyambaza Yezu Nyirimpuhwe yaberaga ku Cyumweru cya mbere cya buri kwezi.

Abahagana baba bafite impamvu zitandukanye zirimo gusabira imiryango yabo, gushimira Imana, gusengera abarwayi no gutura Imana ibibazo banyuramo.

Hari n’abatanga ubuhamya bw’uburyo amasengesho bahakoreye yabafashije kubona ibisubizo by’ibibazo bari bafite.

Uretse kuba ahantu ho gusengera, Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana mu Mujyi wa Ruhango.

Umubare munini w’abahasuraga watumaga abacuruzi n’abakora mu nzego z’amahoteli n’amaresitora babona abakiliya benshi, bikagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’ako gace.

Nubwo hafunze, imirimo yo kuzuza ibisabwa kwa Yezu Nyirimpuhwe yamaze kurangira
Ubuyobozi bwo kwa Yezu Nyirimpuhwe butegereje ko ubuyobozi bwa RGB bubasura bukongera kubemerera kuhateranira