Ibi byatangajwe ubwo ubuyobozi bw’iyi Banki bwahuraga n’abikorera bo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro, kugira ngo impande zombi ziganire ku buryo zakongera imikoranire.
Bazimaziki Pierre Damien wavuze mu izina ry’abikorera mu Karere ka Rubavu, yagaragaje ko bakeneye ishoramari rifatika muri aka Karere kuko kari mu twunganira Umujyi wa Kigali, asaba Bank of Africa kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Ati “Uyu Mujyi wacu ni uwa kabiri mu gihugu urebye ibikorwa bihari nk’uko bigaragara, ariko hakenewe ibikorwa bigaragara mu mibare. Nizere ko mufite gahunda zadufasha kugira ngo hakorwe ibikorwa byemeza ko dukurikira Kigali mu buryo burambye.”
Icyifuzo cya Bazimaziki cyasubijwe na Nkubito Samuel ushinzwe Iterambere ry’Ishoramari muri Bank of Africa, weretse abikorera ishusho y’iyi banki mu gutanga inguzanyo ku bikorera, akagaragaza ko ifite ubushobozi buhagije bwo guhaza ibyifuzo byabo.
Ati “Umuntu waba ari aha akeneye miliyari 5 Frw twazimuha tutiriwe dufatanya n’indi banki, kandi mu myaka itanu iri mbere, aya mafaranga azaba ageze kuri miliyari 15 Frw. Dufite inguzanyo z’abakeneye inzu, abatumiza ibintu hanze, inguzanyo z’ubuhinzi n’izindi serivisi mukenera.”
Uyu muyobozi kandi yijeje abikorera bo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro ko iyi Banki izakomeza gukorana nabo mu bihe biri imbere, ati “Turashaka kugirana umubano urambye umwaka ku wundi kandi twiteguye gukorana namwe mu buryo bwose bushoboka.”
Bazimaziki kandi yahishuye ko bari guteganya gukorana n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda kugira ngo batange inguzanyo zihendutse ku bikorera bitwara neza muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir, yavuze ko bashyira imbaraga mu gukorana n’ibigo by’ubucuruzi by’ubwoko bwose, yaba ibito n’ibinini.
Ati “Turi Banki Nyafurika kandi dushishikajwe no guteza imbere imishinga y’iterambere n’ishoramari muri Afurika. Dukorana n’ibigo bikomeye by’iterambere kandi turi Banki yegera abakiliya, yaba abafite imishinga minini ndetse n’imito nk’iy’amafaranga ibihumbi 50 Frw. Ndabasaba ko mwatwegera tugakorana kuko dufite serivisi zitandukanye nziza kandi twiteguye kuzibagezaho.”
Iyi Banki yanishyuye mituweli ku baturage 400, barimo 200 mu Karere ka Rubavu na 200 bo mu Karere ka Rutsiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yeretse abikorera imishinga ikomeye ikeneye ishoramari rinini, yiganjemo imishinga y’ubukerarugendo.
Ati “Abikorera murashaka amafaranga yo kurangiza isoko rya Gisenyi…dufite icyanya cy’inganda, nimwake amafaranga muhubake. Akarere kacu ni ak’ubukerarugendo, hari amateka y’Intambara y’Isi, hari amazi ku mwaro mwiza, mushake ishoramari tuwubake hajye habera ibirori.”
Bank of Africa isanganywe Ishami mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo byorohera abikorera cyane cyane abambukiranya imipaka. Iyi Banki kandi ifite gahunda yo gukomeza gushishikariza abakiliya bayo kwifashisha ikoranabuhanga rishobora gutuma babona serivisi zayo batiriwe bajya ku mashami yayo.
Nyuma y’ibiganiro, habaye umukino w’umupira w’amaguru, aho abikorera bo mu Karere ka Rubavu batsinze abakozi ba Bank of Africa igitego 1-0.

































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!