Iki gitaramo yise ‘Niwe Healing Concert – Edition 2’ kizaba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2025, ubwo uyu muhanzi yasezeranyaga abakunzi be ko azongera kubataramira mu 2026.

Ni igitaramo kizaha Ngendahayo umwanya wo kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we, ariko by’umwihariko akabamurikira album nshya ‘Mutima Vol.3’, izaba igizwe n’indirimbo 11.

Nk’uko bigaragara ku ifoto yamamaza iyi album, izaba iriho indirimbo zirimo ‘Bizaba’, ‘Ibyo Ngukesha’, ‘Arampetse’, ‘Ndinda’, ‘Wowe Gusa’, ‘Nzibuka’, ‘Ndabivuze’, ‘Mutima’, ‘Niho Nduhukira’, ‘Ya Mbuto’ na ‘Vayo’.

Mu ndirimbo zigize iyi album, biteganyijwe ko ‘Bizaba’ ari yo izabanza gusohoka mbere y’uko uyu muhanzi akorera igitaramo muri BK Arena.

Igitaramo cya mbere cya ‘Niwe Healing Concert’, cyabaye mu mpera za 2025, cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Cyari gifite umwihariko wo kuba cyarabaye nyuma y’imyaka isaga 17 Richard Nick Ngendahayo yari amaze adataramira mu Rwanda.

Mbere yo gutegura album ‘Mutima Vol.3’, uyu muhanzi yari asanzwe afite izindi album ebyiri, zirimo ‘Yambaye Icyubahiro’ na ‘Niwe’ yasohotse mu 2006, ikaba yaramenyekanyeho indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ibuka’, ‘Wemere Ngushime’ na ‘Mbwira Ibyo Ushaka’.

Richard Ngendahayo yateguje igitaramo cye ku wa 28 Ugushyingo 2026
Richard Ngendahayo yateguje album ye ya gatatu izaba igizwe n'indirimbo 11
Richard Ngendahayo aherutse gutaramira i Kigali ku wa 29 Ugushyingo 2026
Mu gitaramo cya Richard Ngendahayo, BK Arena yari yakubise yuzuye