Uyu muramyi uri mu bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko iki gitaramo gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026, kizaba umwanya wihariye wo guhura n’abakunzi be, bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yageraga mu Rwanda, Richard Ngendahayo yatangaje ko Pastor Julienne Kabanda ari we uzigisha Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo. Yavuze ko hateguwe ibikorwa bitandukanye bizafasha abazacyitabira kurushaho kwegerana n’Imana.

Uyu muramyi kandi yavuze ko habuze gato ngo asubike iki gitaramo, nyuma yo guhungabanywa n’urupfu rwa se wabo wamureze, ariko Imana ikamuha imbaraga zo gukomeza urugendo yari yatangiye.

Ati “Ejobundi, mu gihe navugaga ko ngiye gusohora indirimbo, data wacu aba arapfuye kandi ni we nari nsigaranye mu muryango. N’iki gitaramo kuba nkijemo ni Imana. Byanshegeshe ku buryo n’ubu iyo mbitse mu mutwe nkibuka ko atazaba ahari birangora, ariko Imana yarankomeje. Ni yo mpamvu ngarutse.”

‘Niwe Live Concert’ ni igitaramo agiye gukora ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko icya mbere yakoze umwaka ushize kimuhaye amahirwe yo guhura n’abakunzi b’umuziki we, bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana nyuma y’imyaka 17 atagera mu Rwanda.

Iki gitaramo gitegerejwe guhuriza hamwe abakunda umuziki wa Gospel, bakabona umwanya wo gusenga, kuramya no kumva ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.

Richard Ngendahayo yageze i Kigali
Richard Ngendahayo yakiriwe na Natacha Haguma umufasha gutegura iki gitaramo
Natacha Haguma uri gutegura iki gitaramo aramutsa umugore wa Richard Ngendahayo
Aba mbere bamaze kugura amatike y'igitaramo cya Richard Ngendahayo