Itangazo ryasohowe na RICA kuri uyu wa 7 Werurwe 2023 rigaragaza ko ari imirenge ya Muko, Kimonyi, Muhoza, Rwaza na Busogo, rikavuga ko byakozwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iyi ndwara hirindwa ingaruka zishobora guterwa no kurya inyama zanduye.
Itangazo rirakomeza riti "Inyama z'ingurube n'iz’andi matungo muri rusange zicuruzwa mu gihugu hose zigomba kuba zabagiwe mu mabagiro yemewe kandi zigapimwa n’umuvuzi w’amatungo."
Rivuga kandi ko izo nyama zigomba gutwarwa mu binyabiziga bikonjesha ku kigero cya dogere selisiyusi enye kandi bifite uruhushya rutangwa na RICA, ziherekejwe n'icyemezo cya veterineri wemewe wazipimye.
Iri tangazo ryasinyweho n’Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa RICA, Uwumukiza Béatrice, rivuga kandi ko isuku igomba kubahirizwa mu mabagiro no mu binyabiziga bitwara inyama ndetse utazabyubahiriza azabihanirwa hakurikijwe amategeko.
RICA ihagaritse ibi bikorwa mu gihe mu minsi ishize Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyari yaburiye abaturage bo muri aka karere kwitondera kurya inyama z’ingurube bijyanye n’iyo ndwara ya ‘Rouget du porc’ yari yagaragaye mu Murenge wa Muko.
RAB ivuga ko iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri (bacteria) kitwa erysipelothrix rhusiopathiae.
Ivuga ko ingurube yafashwe na yo igira umuriro mwinshi uri hagati ya 41,1C – 42,8C, igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amatwi akirabura, ikanga kurya no kunywa amazi, ikabyimba mu ngingo bikajyana no kunanirwa no kugenda.
Iki kigo kivuga kandi ko ibyo byose bikurikirwa no gupfa kw’iryo tungo ndetse ngo iyo ryishwe n’iyo ndwara riratabwa aho kuribwa.
Mu mpera za Gashyantare 2023 iyi ndwara yahitanye ingurube nkuru zisaga 45 ndetse n’ibyana byazo bisaga 210 mu Karere ka Musanze.






Ibitekerezo 0