Aya mafaranga yakuwe kuri konti y’uruganda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kohererezanya amafaranga buzwi nka Automated Payment System.
Mukeshimana Venuste ukekwaho iki cyaha yarangije Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga ndetse n’Itumanaho, akaba yarahoze akora ibyo guhererekanya amafaranga yo kuri internet azwi nka ‘Cryptocurrency’.
Mukeshimana kandi ni umunyamigabane kandi mu masosiyete y’ubucuruzi atandukanye akorera mu Rwanda. Yatawe muri yombi ari gukurikiranwa.
Bahorera Dominique, umuvugizi wa RIB yavuze ko hari n’andi mafaranga angana na miliyoni 7 bategereje guhereza urwo ruganda urukiko nirumuka rubyemeje.
Yagize ati “Uyu munsi twatanze miliyoni 15 n’ibihumbi 500 dutegereje n’icyo urukiko ruzavuga ngo dutange n’andi tugomba guha iyi sosiyete.”
Iperereza ku bujura bw’amafaranga bwabaye kuwa 24 Nyakanga 2020, ryatangiye ubwo banki yagezaga iki kibazo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Mr.Lin Quing, Umuyobozi w’uru ruganda yashimiye abakora iperereza ku byaha bijyanye n’amafaranga muri RIB ku bunyamwuga bagaragaje kuri iki kibazo ndetse anavuga ko afite icyizere ko n’asigaye bazayasubizwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!