Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026 ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa n’imyitozo by’ibyumweru bibiri biri guhabwa abo mu Ngabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Ni igikorwa kiri kubera mu Karere ka Bugesera, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Cyitabiriwe n’abantu 30 bo mu bihugu icyenda bigize EASF, barimo abasirikare, abashinzwe imyitwarire mu ngabo, abapolisi n’abasivili.
Bari guhugurwa ku bijyanye no kwitegura neza ibikorwa byo gucunga umutekano no kugarura amahoro, by’umwihariko uburyo bwo kugeza ibikoresho aho bikenewe ku gihe, byaba iby’urugamba, iby’ubutabazi, ubuvuzi n’ibindi.
Muri aya mahugurwa n’imyitozo, bazahabwa amasomo mu ishuri hamwe n’ibindi bikorwa ngiro.
Gen. Mubarakh yavuze ko EASF ari ingenzi mu gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gucunga umutekano no kugarura amahoro, by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Turebye ibibazo binyuranye bijyanye n’umutekano byugarije akarere n’umugabane muri rusange, ubufatanye buhamye, imikoranire no kwitegura neza ibikorwa byo gucunga umutekano ni ingenzi cyane.”
Muri uwo mujyo wo kwitegura neza gucunga umutekano, yagaragaje ko abakozi bashoboye, nk’ingabo na polisi, badahagije kugira ngo ibyo bakora bigende neza.
Ati “Ibikoresho ni yo nkingi ya mwamba kugira ngo ibikorwa byo gucunga umutekano bigende neza kandi bigire akamaro. Ubu ntibisaba kubitegura neza, kubiyobora n’abakozi bashoboye gusa, ahubwo hagomba kuba hari n’uburyo bwihuse bwo gutwara abantu n’ibintu, kugeza ibikoresho aho bikenewe, ubufasha mu by’ubuvuzi n’ibindi bikenewe aho ubutumwa buri gukorerwa.”
Yongeyeho ko nubwo ibyo bikorwa bireba ibihugu byose biri muri EASF, u Rwanda rwiyemeje gushyigikira byimazeyo iyo mikoranire ku rwego rw’akarere mu kugarura amahoro no gucunga umutekano.
Umuyobozi Mukuru wa EASF, Brig. Gen. Rwivanga Ronald, yavuze ko ibikorwa byo gusuzuma ubushobozi bw’ingabo, abapolisi n’abasivili bagize uyu muryango bimaze imyaka 12 bikorwa mu rwego rwo kureba niba koko biteguye gutabara aho rukomeye.
Yasobanuye ko mu gusuzuma abakora muri EASF, bajya muri buri gihugu kinyamuryango, ndetse ko baherutse muri Uganda, hakazakurikizaho u Rwanda mu Ugushyingo 2026, aho basuzuma abagize inzego z’umutekano bose, uko bahagaze n’ibyo bafite bibafasha gutabara igihe cyose bibaye ngombwa.
Yongeyeho ati “Tudakoze iyi myitozo, ntitwamenya ibyuho by’ingenzi bishobora kugaragara igihe ingabo zoherejwe mu butumwa.”
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yavuze ko nk’umudipolomate, asanga kugera ku mahoro arambye bisaba ubufatanye bw’akarere kose, guhuza ibiganiro bya politiki, dipolomasi, ubufatanye mu bya gisirikare n’inzego zikora neza.
Yashimangiye ko imikoranire ishingiye kuri ubwo bufatanye bwose, harimo n’ibikorwa bya EASF, ikozwe neza, ari yo yafasha akarere guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka.









Ibitekerezo 0