Umuyobozi wa Miss Universe muri RDC, Anna Dokabika, yasabye ubufasha avuga ko nubwo umukobwa uhagarariye iki gihugu yamaze kwitegurwa bihagije, hakiri icyuho cy’amafaranga akenewe kugira ngo ibikorwa byose bijyanye no kwitabira iri rushanwa birangire.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, Anna Dokabika yasabye Perezida wa Repubulika, Madamu wa Perezida, Minisitiri w’Intebe, inzego za Leta, ibigo byigenga ndetse n’abaturage bose bafite ubushobozi, kugira uruhare mu gukusanya amafaranga azafasha Jessie Calombay guhagararira igihugu cye.
Yavuze ko Komite ya Miss Universe RDC yakoze ibishoboka byose mu gutegura uyu mukobwa, ariko ko hakiri amafaranga akenewe mu kwishyura ibikorwa bimwe na bimwe ndetse n’ibikoresho bizifashishwa mu rugendo rwe.
Ati “Kugeza ubu, nubwo Komite ya Miss Universe RDC yakoze ibishoboka byose mu gutegura umukandida wacu, turacyafite icyuho cy’amafaranga akenewe kugira ngo twishyure ibikorwa bimwe na bimwe ndetse n’ibikoresho bijyanye no kwitabira kwe.”
Yakomeje avuga ko guhagararira igihugu mu irushanwa rikomeye nk’iri ari inshingano rusange, bityo ko batabasha kubigeraho bonyine.
Icyakora nubwo yasabye ubufasha, ntabwo higeze hatangazwa umubare w’akenewe kugira ngo uyu mukobwa uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abashe kwitabira.
Miss Universe 2026 ni irushanwa rizaba rifite umwihariko wo kwizihiza imyaka 75 rimaze riba. Rizabera i San Juan muri Puerto Rico, aho abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bazahatanira ikamba ry’uyu mwaka.
Umuryango wa Miss Universe watangaje ko abakobwa bagera kuri 120 bashobora kuzitabira iri rushanwa.
Ibirori byo kwerekana imyambaro gakondo bizaba ku wa 21 Ugushyingo, ku wa 22 Ugushyingo 2026 habe ‘Pre-selection’, mu gihe umuhango wo gutanga ikamba uzaba ku wa 24 Ugushyingo 2026.






Ibitekerezo 0