Yatanze aya makuru kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026 ubwo yaganirizaga urubyiruko ibihumbi 10 rwateraniye muri BK Arena, asubiza umusore wavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagorwa no gufatira amashusho ku bikorwaremezo rusange nko ku mihanda kandi bashaka kwerekana ubwiza bw'u Rwanda.

Uyu musore yagize ati “Uba wihagarariye ahantu mu muhanda, uri nko gukora video, ukareba nk’ahantu hasa neza, ukabona umuntu aturutse ahantu, ahise akwirukana, ngo hano ntabwo byemewe kuhakorera kandi ubona ari mu muhanda rusange.”

Perezida Kagame yasubije uyu musore ko igikwiye kwibazwaho ari niba ufotora aba akora ibizima kandi ko abamubuza gufotora baba bakwiye kumubwira impamvu yabyo, yaba atabyumva akabibagaragariza.

Yatanze urugero ku mategeko akoresha drones mu Rwanda, asobanura ko umuntu udafite ibyangombwa adashobora kuyohereza mu kirere ngo afate amashusho, ariko ko hari abaturuka mu mahanga bagiye bayarengaho.

Ati “Njya mbona raporo nyinshi. Hari uburyo bugenga ikoreshwa rya drones hano mu Rwanda, hari amategeko abigenga ariko hari abantu baturuka hanze, bakizanira drones zabo, bakaza kubasanga ahantu bakoresha drones mu buryo batabanje gushakira ibyemezo.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ibibazo nk’ibi byagiye biba ku mipaka ariko ko drones zagiye zifatwa, zikabikwa, nyuma zigasubizwa ba nyirazo mu gihe basubiye iwabo.

Ati “Hari ingero nzi nyinshi, abantu iyo bava hanze ku mipaka itandukanye, abantu bakabona drones kubera ko hari abazikoresha nabi batabanje gusaba ibyangombwa, bakazibika ku mupaka kugeza igihe bazasohokera, bakazisubiranayo. Ziguma ari izabo ariko uko bazikoresha ntabwo ari bo bakugena, bigenwa n’amategeko yo mu gihugu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe umuntu abujijwe gukoresha drones atabisabiye ibyangombwa, adakwiye kuvuga ko yahohotewe.

Urubyiruko ibihumbi 10 rwahuriye na Perezida Kagame muri B.K Arena, baganira ku ngingo zitandukanye
Perezida Kagame yasobanuriye urubyiruko ko ibikorwa byo gufata amashusho hifashishijwe drones bigira amategeko abigenga
Yagaragaje ko hari drones zagiye zifatirwa ku mipaka, zigasubizwa ba nyirazo mu gihe basubiye iwabo