Mu kiganiro na IGIHE, Zuba Ray yavuze ko iyi ndirimbo ari yo yatangiranye urugendo rwe muri KINA Music, nubwo ibikorwa bye muri iyi nzu byamenyekanye ahereye ku yitwa ‘Igisabo’.
Yagize ati “Ubwo ninjiraga muri KINA Music ni yo ndirimbo ya mbere twakoze. Icyo ntibuka ni impamvu tutahise tuyisohora. Gusa izo mwabonye zose zajyaga hanze, iyi yo yari ihari ibitse.”
Nubwo ‘Okay’ yatinze gusohoka, Zuba Ray avuga ko yumva ari bwo igihe cyayo cyari kigeze. Yongeyeho ko afite n’izindi ndirimbo nyinshi muri studio zitegereje gushyirwa hanze.
Ati “Umuntu yavuga ko ari igihe cyari kigeze kuko nta kindi kintu cyabaye rwose. Gusa nubundi mfite indirimbo nyinshi muri studio, ni ikibazo cy’igihe nkazisohora rwose.”
Zuba Ray yize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yinjira muri KINA Music mu 2024. Ni inzu imufasha mu bikorwa bye bya muzika.
Kuva icyo gihe, amaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Igisabo’, ‘Everyday’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Utuntu’, ‘Ese Warikiniraga (Remix)’, ‘Ikirezi’ yakoranye na King James na ‘Basara’.






Ibitekerezo 0