Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda Indashyikirwa, cyari cyitabiriwe na Massamba Intore ndetse n’Itorero Inyamibwa ryasusurukije abari bacyitabiriye binyuze mu mbyino gakondo.

Massamba Intore, ufite izina rikomeye mu muziki gakondo w’u Rwanda, yagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba no kugeza ku bakunzi b’umuziki indirimbo zishingiye ku muco nyarwanda.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi barimo Ruti Joel, Umusizi Rumaga, Jules Sentore, Muyango na Mariya Yohana. Ni mu gihe mu bandi bazwi bacyitabiriye harimo Coach Gael nyiri Kigali Universe n’abandi banyuranye.

Abagize Indashyikirwa na bo batanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo n’imbyino byibutsa Abanyarwanda amateka, indangagaciro n'umuco by'Igihugu.

Umwihariko w’iri serukiramuco wari ukugaragaza umuziki gakondo mu buryo bw’umwimerere, aho abitabiriye bahawe umwanya wo kongera kwiyibutsa ibyiza by’umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo z’ahahise baririmbiwe.

Abateguye iki gitaramo bari bagamije guhuza abakiri bato n’abakuze, kugira ngo umurage w’umuco ukomeze guhererekanywa hagati y’ibisekuru.

Ikindi cyaranze iki gitaramo ni uko cyabaye umwanya wo kunamira no kwibuka Nyiranyamibwa Souzanne uherutse kwitaba Imana.

Abitabiriye iki gitaramo bafashe umwanya wo kumwibuka no kumuha icyubahiro, mu rwego rwo kuzirikana uruhare yagize mu guteza imbere umuco n'ubuhanzi nyarwanda.

‘Gakondo Iganze’ ni igikorwa ngarukakwezi cyateguwe mu rwego rwo guteza imbere umuziki gakondo no guha urubuga abawukora.

Ni igitekerezo cy’itsinda Indashyikirwa kigamije gutuma umuco nyarwanda urushaho kumenyekana, cyane cyane mu rubyiruko.