Ibi byabaye ku wa 5 Ugushyingo 2026, ahagana saa cyenda z’amanywa, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko uwo mugabo n’umugore we bari basaruye karoti mu murima, nyuma umugore akazijyana ku isoko, aho yazigurishije ibihumbi 40 Frw.
Mu mafaranga yari amaze kubona, umugore yakoresheje ibihumbi 15 Frw ahahira urugo, asigarana ibihumbi 25 Frw yahaye umugabo we ageze mu rugo.
Icyakora, umugabo ntiyishimiye ko umugore yari yakoresheje amwe muri ayo mafaranga atabanje kumubaza, bituma afata ibihumbi 25 Frw yari amuhaye arabitwika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ange Kayigi, yabwiye IGIHE ko umugore yahise atabaza ubuyobozi, agaragaza ko umugabo we atishimiye amafaranga yari yagaruye mu rugo nyuma yo gucuruza no guhaha.
Ati "Yafashe amafaranga ibihumbi 25 Frw umugore amuhaye arayatwika, gusa umugore yaramuye 6.000 Frw atahiye ngo ashire, gusa umugabo n'ibice n'inoti byasigaye byacikaguritse yabijugunye mu musarane."
Kayigi yavuze ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gihe iperereza ku byo akekwaho rikomeje.





Ibitekerezo 0