Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu gihe hakomeje ibikorwa byo kubarura abaturage bazahabwa inkunga igamije kubafasha kwikura mu bukene.
Muri iyi gahunda, umukuru w’umuryango ashobora guhabwa amafaranga arenga miliyoni 1,5 Frw, mu gihe umwana ukuze uba muri urwo rugo kandi ushoboye gukora ashobora guhabwa ibihumbi 800 Frw.
Mu Ugushyingo 2026, abakozi ba GiveDirectly batangiye ibikorwa byo kubarura ingo zizahabwa iyi nkunga. Bageze mu rugo rw’uyu musore, basanze se, ari na we mukuru w’umuryango, adahari kuko yari arwariye mu bitaro.
Uyu musore yasabye ko na we yabarurwa kugira ngo azahabwe inkunga, ariko nyuma aza kumenya ko atari ku rutonde rw’abemerewe kuyihabwa.
Nyuma yo kumenya ko atazahabwa ayo mafaranga, bivugwa ko yagiye kugura ikinini cy’uburozi akakinywa agamije kwiyahura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko se w’uyu musore yari yarajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’abahungu be, barimo n’uyu wagerageje kwiyahura.
Yagize ati “Abakozi ba Give directly baje babura umukuru w'umuryango bituma urugo batarufata gusa umwana we yumvise amafaranga atayabonye yafashe umwanzuro mubi wo kwiyahura maze ubuyobozi bufatanyije n'abaturage n'ibitaro bya Nyanza bwohereje imbangukiragutabara imujyana kwa muganga”
Bizimana yakomeje avuga ko uyu musore yagejejwe kwa muganga agahabwa ubuvuzi, ariko nyuma yo koroherwa akaza gutoroka ibitaro agasubira mu rugo.
Yasobanuye ko uyu musore na mukuru we bakekwaho gukubita se ubabyara, ari na byo byatumye inzego z'ubugenzacyaha zibata muri yombi.
Aba bavandimwe bombi bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, bakurikiranyweho icyaha bakekwaho cyo gukubita se ubabyara.





Ibitekerezo 0