Byabereye mu Mudugudu wa Kivugiza mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.

Nyakwigendera yarohamye ku wa 14 Ukwakira 2026 maze umurambo we uboneka ku wa 15 Ukwakira 2026. Yari yagiye kogana n'abandi bana mu mugezi w'Akanyaru.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi Burezi Eugene yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yapfuye maze umurambo we uboneka hashize umunsi umwe.

Ati "Ni byo koko twamenye amakuru tubona umurambo we tuwukuramo tuwohereza mu karere ka Gisagara kuko twasanze ariho yari yakomotse"

Burezi yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya aho bari ni byo barimo kugira ngo hirindwe impanuka.