Byabereye mu Mudugudu wa Karugando mu Kagari ka Gahombo mu Murenge wa Kigoma ku wa 27 Ugushyingo 2026.

Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Gisagara yabanaga n'umugabo we ukomoka mu Karere Ka Nyanza, aho bari bamaranye amezi atanu bacumbitse mu Mudugudu wa Karugando.

Bikekwa ko amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku myitwarire mibi y’umugore, aho byanabaye ngombwa ko umugabo ajya kuba ku biraro by'umuturanyi, umugore asigara mu rugo bacumbitsemo.

Byamenyekanye ubwo umwana w'umugabo wabanaga n’uyu mugore yavugije induru ko muka Se yiyahuye akoresheje umugozi.

Abaturanyi, umugabo we n'ubuyobozi bihutiye gutabara bamugeza ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo ariko bahageze bababwira ko yamaze gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigoma, Habineza Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko uyu mugore yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n'umugabo we.

Yagize ati "Haracyakorwa iperereza, umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.”

Gitifu Habineza yakomeje asaba abaturage kwirinda kwiyahura ndetse no kwirinda amakimbirane kandi mu gihe byabaho, bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.