Nyamasheke: Abatuye kuri ‘Ville’ basabye abadepite gufashwa kumva radiyo z’i Kigali

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu gace kazwi nko kuri ‘Ville’ mu kagari ka Bisumo mu Murenge wa Cyato muri Nyamasheke basabye abadepite gukorerwa ubuvugizi bakabona ibikorwa remezo birimo no kumva radio zitandukanye z’i Kigali.

Muri ibyo bikorwa remezo harimo imihanda, umuriro w’amashanyarazi, iminara ituma bakoresha telefone ndetse no kumva radiyo zikorera i Kigali kuko bumva radiyo y’igihugu gusa.

Aba baturage babwiye abadepite bari babagendereye ko kutagira ibyo bikorwa remezo bibagiraho ingaruka zituma badindira mu iterambere.

Munganyinka Laurence avuga ko baramutse babonye umuriro w’amashanyarazi bawukoresha biteza imbere bakagura ibyuma bisya, imashini zogosha n’ibindi kuko serivisi zisaba umuriro w’amashanyarazi bajya kuzireba bakoze urugendo rw’amasaha ane.

Ati “Nta muriro utugira, kugira ngo ubone aho wogosha umwana biraguhenda kuko bigusaba kujya ku i Yove aho dukora urugendo rw’amasaha ane. Izindi serivise z’umuriro niho tujya n’ubundi, urumva tubonye umuriro twagura izo mashini zogosha, izisya ifu twazigura tukabasha kwiteza imbere.”

Bangurambona Damascene we yemeza ko kugira ngo bagere ku isoko bahahiraho rya Kirambo bisaba gukora urugendo rw’amasaha atandatu kugenda n’andi atandatu yo kugaruka.

Ati “Nta modoka zituzanira ibyo kurya kubera imihanda mibi, ukeneye guhaha mu Kirambo, ako urugend rw’amasaha atandatu kugenda gusa, uva hano saa kumi n’imwe ukaza kugaruka izindi za ni mugoroba, kugerayo na moto bisaba ibihumbi 10 , turasaba Leta ko yadukorera umuhanda, imodoka zikatugeraho.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko ku kijyanye n’amashanyarazi bagomba gufatanya na REG ariko bakaba bagiye kubanza kubaha ay’imirasire y’izuba kugira ngo babe bacana.

Depite Senani Benoît yavuze ko ikibazo cy’umuhanda bakiboneye kuko bawunyuzemo ariko ko ngo biri muri gahunda y’akarere ka Nyamasheke, avuga ko bari gukora ubuvugizi bw’uyu muhanda.

Yakomeje avuga ko bazakangurira ibigo bishinzwe gusakaza iminara ya telefone kuyihageza. Ku kibazo cyo kutumva radiyo z’indi bagiye kubakorera ubuvugizi mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifite akamaro igihugu, RURA
Ati “Ati ntabwo bazumva uretse radiyo Rwanda, icyo ngicyo gisabirwa ubuvugizi, RURA ikabafasha ngo gikmuke natwe nk’intumwa tuzakomeza kukivugaho n’izindi nzego zitandukanye.”

Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’imisozi miremire gakikijwe n’amashyamba kuburyo kuhageza ibikorwa remezo bigoranye ariko guverinoma y’u Rwanda ikaba hari aho yabigejeje birimo amazi meza, umuriro w’amashanyarazi.

Abatuye mu gasantere ka Ville muri Cyato barifuza ko babona ibikorwa remezo birimo no kumva radio z i Kigali
Ubwo abadepite basuraga Umurenge wa Cyato bagejejweho ikibazo cyo kutagira ibikorwa remezo mu bice bitandukanye by'umurenge wa Cyato
Mu bice bitandukanye by'uyu Murenge bikora kuri Pariki ya Nyungwe usanga batumva radio zikorera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .