Ku wa 18 Werurwe 2024 mu kagari ka Murambi mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe, Umugabo witwa Ngendahimana Jean Pierre yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we witwa Umulisa Frolence.
Ngendahimana mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe yahamijwe icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake akatirwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Ngendahimana yajuriye mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.
Mu iburanisha mu bujurire ryo ku wa 20 Ukwakira 2026 Ngendahimana yavuze ko yemeye icyaha atagoranye kandi na we ubwe yicuza kandi mu busanzwe nta myitwarire mibi yagiraga.
Yagize ati"Umugore wanjye ntacyo twapfaga kumwica byatewe n’uko twari twasinze"
Ngendahimana yasabye ko yagabanyirizwa ibihano kandi hakagira ibyo asubikirwa.
Yagize ati"Igihano cya burundu cyanshegesha aho kugira ngo ngororoke"
Ubushinjacyaha buvuga ko Ngendahimana yateguye umugambi wo kwica umugore we aramuniga ari umugambi yateguye.
Yagize ati"Ntakwiye kugabanyirizwa ibihano kuko n'urukiko si itegeko ko rugabanya ibihano"
Umucamanza yatangaje ko azatangaza icyemezo ku wa 10 Ugushyingo 2026.





Ibitekerezo 0