Aba baturage bo mu Tugari twa Gakoma, Mahoro na Mimuri bavuga ko mu 2024 basuwe n’ababagejejeho umushinga wo gusazura amashyamba, banahabwa amahugurwa ajyanye n’uko bazita ku biti bitanga umusaruro.
Icyakora, bavuga ko nyuma y’aho batunguwe no kubona haje abandi bantu batema amashyamba yabo, bakanangiza imyaka yabo, bababwira ko ayo mashyamba ari aya Leta.
Aba baturage bavuga ko ubutaka n’amashyamba ari ibyabo, kuko hari ababihawe n’ababyeyi babo, abandi bakabigura, hakaba n’ababubonye binyuze mu kugurana n’abandi mu gihe abaturage bashishikarizwaga gutura mu midugudu.
Bamwe bafite ibyangombwa by’ubutaka, mu gihe abandi batarabibona. Ibi bituma bibaza impamvu ubutaka bavuga ko bamaze imyaka myinshi batunze bwafatwa nk’ubwa Leta.
Mukandamage Anonciata ufite imyaka 68, utuye mu Mudugudu wa Nyagahita mu Kagari ka Mahoro, ari mu baturage bavuga ko batunguwe n’ibikorwa byo gutema amashyamba yabo.
Yagize ati “Ubundi nzi ko Leta ari umubyeyi w’abaturage. None se ni yo yohereje abantu bo kudutemera ibiti bakangiriza imyaka yacu, bakatwambura ubutaka bwacu bwari budutunze?”
Nihabose Theogene utuye mu Mudugudu wa Nyarwina, mu Kagari ka Gakoma, avuga ko ubutaka afite yabuhawe mu 1999 kandi ko afite icyangombwa cy’ubutaka bungana na hegitari imwe.
Yagize ati “Ubutaka ni ubwanjye. Natunguwe n’uko abantu baje bagatema ibiti ngo ni ubwa Leta, kandi mbumaranye igihe mbufitiye n’icyangombwa. Imyaka yacu yarangijwe, ubu turibaza icyo tuzarya, kuko ubu butaka ari bwo dukesha buri kimwe gituma tubaho neza.”
Mu Tugari twa Gakoma na Mahoro, abaturage bavuga ko bafite ubutaka burenga hegitari 25, mu gihe mu Kagari ka Mimuri habarurwa ubutaka burenga hegitari 50 buvugwaho iki kibazo.
Kariyo Jean Marie Vianney utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Mahoro, avuga ko afite ubutaka bungana na hegitari umunani, burimo ubwo yitereyeho ishyamba, ubwo yaguze mu cyamunara n’ubwo yaguze n’abandi baturage. Avuga ko hari ubutaka afiteho icyangombwa, nubwo hari ubundi atarakibonera.
Yagize ati “Ni akarengane. Ishyamba nariteye mu mwaka wa 1984, ni njye wahateye ishyamba. Ahandi mfite akarengane ni uko hari ubutaka naguze mu cyamunara, ari inkiko zihamije ko bugomba gutezwa cyamunara. None se naguze mu cyamunara ibintu bidafite agaciro? Kandi ibyangombwa by’ubutaka bimwe ndabifite.”
Akomeza agira ati “Tugiye gusaza nabi kandi twari twariteganyirije. Imyaka twateye yarangiritse, tugiye kuzicwa n’inzara.”
Ubusanzwe Celestin utuye mu Mudugudu wa Cyabwana mu Kagari ka Mahoro, avuga ko afite ubutaka bungana na hegitari eshatu, burimo ubwo yahawe n’ababyeyi, ubwo yaguranye n’abandi mu gihe cyo gushishikariza abaturage gutura mu midugudu mu 2006, ndetse n’ubwo yaguze.
Ati “Ubutaka mfite hano burimo ubwo nahawe n’ababyeyi, ubwo naguze ndetse n’ubwo naguraniye abaturage ubwo ubuyobozi bwashishikarizaga abaturage gutura mu mudugudu.”
Yakomeje ati “Hari abafite ibyangombwa, hari n’abatabifite. Ni uko kuri uyu musozi tuhatuye. Haje abantu batema ibiti n’imyaka, barangiza bakaduteza ibihombo. Nari natangiye gutera ikawa, hari ibiti byari hafi kubazwa, none dore byabaye kuriya. Iyo batubwira tukagira uruhare mu kubyikuriramo.”
Mujawina Stephanie na we utuye mu Mudugudu wa Cyabwana mu Kagari ka Mahoro, avuga ko afite ubutaka bungana na hegitari 1,5 yahawe n’ababyeyi be.
Ati “Ubutaka nabuhawe n’ababyeyi, ntabwo numva rero ukuntu abantu baje babwita ubwa Leta bakangiriza imyaka twahinze. Ni ho dukura ibyo kurya, ni ho twakuraga inkwi zo gucana. Turasaba ko twarenganurwa, kuko aka ari akarengane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’agateganyo, Bagirisha Peter, avuga ko nta muntu wemerewe kwangiza imyaka y’abaturage yitwaje ko agiye gusazura ishyamba, kabone n’iyo yaba ari ubutaka bwa Leta.
Yasobanuye ko mu gihe ubutaka bwaba ari ubwa Leta, uwabuhingaho cyangwa ufite imyaka kuri bwo agomba guhabwa igihe gihagije cyo gusarura, aho kwangirizwa imyaka atabanje kubimenyeshwa.
Yagize ati “Niba ubutaka ari ubwabo n’ishyamba ari iryabo, ishyamba rigomba gusazurwa hakurikijwe amategeko. Niba ubutaka atari ubwabo, bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha. Nta muntu wemerewe kwangiza imyaka y’abaturage, kandi n’uwaba yarabikoze agomba kuyishyura.”
Bagirisha yavuze ko Leta idashobora guhaguruka ngo ijye gusazura amashyamba cyangwa ngo yangize imyaka y’abaturage, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko.
Ku kibazo cy’abaturage bavuga ko hari abaje kubasazurira ubutaka bababwira ko ari ubwa Leta, kandi bamwe bafite ibyangombwa byabwo, yavuze ko ubuyobozi bugiye kugikurikirana kugira ngo hamenyekane impamvu yabyo.
Yagize ati “Ubwo tubimenye, tukamenya akagari, turabikurikirana tumenye icyabiteye.”
Abaturage basabye ko ikibazo cyabo cyakurikiranwa, hakamenyekana impamvu ibikorwa byo gusazura amashyamba byakorewe ku butaka bavuga ko ari ubwabo, kugira ngo barindwe ibihombo.
Uretse ibiti by’abaturage byatemwe, hanangijwe imyaka irimo ikawa yari iri guterwa, ibishyimbo, amasaka, ibigori n’ibindi.







Ibitekerezo 0